BIGOMBA GUHINDUKA YATEMBAGAJE BENSHI.

BIGOMBA GUHINDUKA YATEMBAGAJE BENSHI.

Abanyarwenya babiri bazwi mu nzenya zitiriwe 'BIGOMBA GUHINDUKA' bashyize hanze umuzingo utembagaza abatari bake.

Abikundira guseka bashyizwe igorora kuko Mazimpaka Japhet na 5K Etienne bagize itsinda rya ‘Bigomba Guhinduka’ bashyize ku isoko album yabo ya kabiri y’urwenya banateganya kumurika mu gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya gatatu kizabera mu mahema ya Camp Kigali. 

Ntibikiri nka mbere kuko byorohejwe ku munsi w'ejo hashize tariki 9 Kanama 2022, aba banyarwenya bagiranye amasezerano n'umuhanzi King James nyir'urubuga rwitwa 'ZANA TALENT' bumvikana ko ariho uru rwenya ruzacururizwa.

Japhet na 5K Etienne bakoze uyu muzingo wabo wa 2 ukoze mu buryo bw’amashusho akomatanyirije hamwe uduce[Episodes] 10, Twaryoheye benshi bagiteraho akajisho batembagaye imbavu zirashya.

COMEDUCATION niryo zina bahisemo kwita uyu muzingo[Album] bavuga ko icyo bagamije atari ugusetsa abantu gusa ahubwo bafite umukoro bihaye wo kuba urwenya rwabo rugomba kurangwa n'inyigisho zitandukanye zafasha benshi mu buzima bwa buri munsi.

Ntibyari bisanzwe bimenyerewe ko abanyarwenya b'abanyarwanda bacururiza ku zindi mbuga, ndetse aba bombi bemeza ko n'abandi bayobotse iyi nzira byababyarira umusaruro bikaba byanabatunga bitanyuze ku rubuga rwa Youtube gusa bari basanzwe bacishaho izi nzenya.

Batangiye mu mwaka wa 2018 bigarurira imitima y'abanyarwanda bari imbere mu gihugu no hanze yacyo kubera gushyenga biri ku rundi rwego.

Bakoze ibitaramo bitandukanye ndetse ubakurikiye ku mbuga nkoranyambaga ntatana n'inseko ku maso bimwe byongera iminsi yo kurama nk'uko babyivugira.