IBISASU KIRIMBUZI KURI M23.

IBISASU KIRIMBUZI KURI M23.

Birabe ibyuya ntibibe amaraso ku mutwe w'inyeshyamba za M23 zari zimaze kwigarika hari umugambi karundura wo kuwurandura.

Byeruye ingabo z'umuryango w'abibumbye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,MONUSCO, zasabye ibitwaro bya kirimbuzi n'izindi ndege z'intambara ngo zitere M23 yigize akaraha kajya he.

Igitutu kiri kuri izi ngabo gitumye zikanguka zitangira gusaba ubuyobozi bwazo kuziha zimwe muri za kajugujugu zifashishwa n'ibihugu bikomeye nka America mu kurwanya imitwe y'iterabwoba nka Islamic Statse n'indi.

General Marcos Da Costa uyobora izi ngabo aherutse no kujya gusaba umusada muri Afurika y'epfo mu kwisuganya ngo atere izi nyeshyamba afatanyije n'ingabo za FARDC zo zananiwe ku rugamba rugikubita zikirukanswa kibunompamaguru.

Ibi byose bibaye nyuma yuko abatuye Congo Kinshasa bamaze iminsi bigaragambya badashaka ko izi ngabo zikomeza kuba ku butaka bw'igihugu cyabo ndetse byaje no gukomera biba ibindi bindi mu ntangiriro z'iki cyumweru aho hari n'abahasize ubuzima.

Ubwo yajyaga kwiyambaza abamukuriye muri ONU, BINTU KEITA uyobora MONUSCO yahawe inama yo kwitabaza ANGOLA mu gihe bikomeye abwirwa ko isaha n'isaha intwaro zikenewe zizahagera bagahashya M23.

Uyu mutwe wa M23 umaze kugaragaza ko ukomeye cyane mu gihe giherutse ubwo wahanuraga kajugujugu zari ziwuteye, Umuvugizi wayo Major Willy Ngoma yavuze ko uzagerageza kubataka bazirwanaho kandi ko icyo bateganya nta kindi uretse intsinzi.