PEREZIDA NDAYISHIMIYE UBWOBA NI BWOSE.

PEREZIDA NDAYISHIMIYE UBWOBA NI BWOSE.

Mu gihugu cy'u Burundi amazi arimo kwivanga n'amavuta mu buyobozi bwa Leta hatutumba Kudeta.

Hari hashize iminsi Perezida Evariste Ndayishimiye avuze uko yari agiye guhirikwa ku butegetsi ariko bigasanga aryamiye amajanja akihagararaho kigabo iza kuburizwamo.

Ibi byateye uyu mukuru w'igihugu guhita ahindura Ministiri w'Intebe rugikubita ndetse agenda ashyiraho ingamba zikakaye mu gukomeza inkuta za Guverinoma yifuza.

 Aka kanya Kuri uyu wa KANE tariki 08 Nzeri amaze guhindura inzego zose z'umutekano mu gihugu cyane muri Polisi bitera impagarara mu gihugu bamwe abahinduranya imyanya azamura abo ashaka amanura abandi.

Ubwoba ni bwose kuri Perezida Ndayishimiye ndetse bitumye Abarundi batangira kugira igihunga bategura uburyo hakiri kare bwo guhunga.