RONALDO yakuriwe inzira ku murima na Manchester United ishaka kumugumana.

RONALDO yakuriwe inzira ku murima na Manchester United ishaka kumugumana.

Intambara irakomeje hagati ya Ronaldo ushaka kugenda na Manchester United yakiniraga ishaka kumugumana.

Ikipe ya Manchester United yashimangiye ko idateze kugurisha rutahizamu wayo w'ibihe byose Cristiano Ronaldo wari warayigarutsemo umwaka ushize w'imikino.

Ku munsi w'ejo nibwo uyu munya-Portugal Cristiano Ronaldo yeruye avuga ko ashaka kwigendera akjerekeza mu ikipe igomba gukina irushanwa rya Champions League yakoreyemo ibigwi nyuma yaho United yabuze itike yaryo.

Yumvikanye avugira mu matamatama ko adateze gukina irushanwa rya Europa League mu gihe ibindi bihangange bahanganye nka Messi bizaba byidagadura binyeganyeza inshundura mu irushanwa yahoze yitwa umwami waryo kugeza n'ubu kuko niwe urifitemo ibitego byinshi kurusha abandi.

Iyi kipe y'amashitani atukura y'i Manchester, yamukuriye inzira ku murima igira iti "Cristiano Si Uwo Kugurishwa."

Yongeye kumwibutsa ko igifitanye nawe amasezerano azamugeza mu mpeshyi ya 2023 umwaka utaha.

Ronaldo utishimye na busa, akomeje kugaragaza ko ashaka kujya mu makipe amushaka arimo ay'ibigugu gusa ku isi.

Hamenyekanye amakipe arimo amuhigisha uruhindu arimo BAYERN MUNICH yamwifuje kuva isoko ry'igurisha ryatangira,CHELSEA nayo nyuma yo kugurwa n'undi muherwe yatangaje ko imukeneye cyane udasize na NAPOLI yo mu butaliyani.

Benshi mu bafana barifuza ko yahabwa umwanya akigendera kuko n'ubwo bamukundaga, ibi bishobira kumuhungabanya agasaza nabi muri ruhago.