THE BEN YICAJWE NA BRUCE MELODIE I MAHANGA.

THE BEN YICAJWE NA BRUCE MELODIE I MAHANGA.

Itahiwacu Bruce wamamaye nka BRUCE MELODIE muri muzika bitunguranye asimbuye Mugisha Benjamin uzwi nka THE BEN mu gitaramo gikomeye.

Ibisa n'ibyabaye Tanzania bisubiriye kuba i Bugande aho THE BEN aricazwa hahagurutswa BRUCE MELODIE mu iserukiramuco riteganyijwe kubera i Kampala muri  Uganda.

Byari bizwi ko ibi birori by'akataraboneka byiswe KIGAMPALA Festival umuhanzi THE BEN ariwe uzataramira abazabyitabira gusa ku munota wa nyuma byahindutse hahamagarwa umugabo uvuka i Kanombe.

Amakuru yizewe agera kuri Kalisimbi.com avuga ko abategura iri serukiramuco bananiwe kumvikana na THE BEN birangira bahisemo kuganiriza Melodie wiyita 'Munyakazi' nawe atazuyaje azindukira gukora ako kazi yiyemeza kuzatanga ibyishimo ntagereranywa.

Iri serukiramuco ryiswe izina rikomatanyirijemo imijyi yombi ari yo Kigali na Kampala ryateguwe hagamijwe gususurutsa abakomoka mu bihugu byombi no kwagura uruganda rw'imyidagaduro hagati y'u Rwanda na Uganda.

Urutonde rw'abahanzi bazagaragara muri iri serukiramuco ni rurerure rurimo YKEE BENDA,KATALEYA&KANDLE,CINDY n'abandi ndetse biteganyijwe ko kizayoborwa na bamwe mu bashyushyarugamba bamenyerewe i Kigali nka ANITA PENDO na MC Nario.

Tariki 17 Ukuboza 2022 mu mpera z'iki cyumweru nibwo mu masaha akuze y'igicamunsi imiryango ya LUGOGO Cricket Oval izaba yuguruwe.