IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 09

Gutinda twarabyibagiwe niyo mpamvu nk'uko ubizi ubushize Davis yari yakize gusa atarasubizwa ikibazo cy'ingenzi yabajije Teta,Neillah we na Claude byari ibicika muri ghetto bonyine,Mama Norah we yashwanaga na Fidel byageze aho bihindura isura. Hakurikiyeho iki koko???? #komezawisomereeeeee

IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 09
IGIHANGO CY'UMUTIMA
SEASON 01
EPISODE 09
@@@@@@@@@@@@@@@@@@@
Niba wabyutse neza ukaba uhumeka ntakibazo, tekereza ku uwabiguhaye kandi akaba akikurinze umushimire kandi ntagushidikanya ni Uwiteka Imana yo mu ijuru umuremyi wacu ashimwe cyane, Byaba byiza ufashe Bibiliya ukaza gusoma (Imigani 22:4)/(Proverbs 22:4).
Gutinda twarabyibagiwe niyo mpamvu nk'uko ubizi ubushize Davis yari yakize gusa atarasubizwa ikibazo cy'ingenzi yabajije Teta,Neillah we na Claude byari ibicika muri ghetto bonyine,Mama Norah we yashwanaga na Fidel byageze aho bihindura isura.
Hakurikiyeho iki koko???? #komezawisomereeeeee
Wibuke gukanda #Like #Comment #Share
Mama Norah yahise ahagurukana umujinya udasanzwe akenyera igitenge neza asomera Fidel amwirukana.
Mama Norah:"Ntabyo unsobanurira mvira aha cyangwa nkuzanire wa musore wanjye aze agusohore nabi"
Fidel:"Nyamara Jye ndarengana pe!!!"
Mama Norah:"Icyo ntabonye ni iki?"
Fidel:"Ntakidasanzwe ariko"
Mama Norah:"Eeehheee ngo ntakidasanzwe ushaka kumfatanya n'umwana wanjye????!!! "
Fidel:"Ese ubwo urumva uko ngana ntya nanabitinyuka?"
Mama Norah: "Fide!!! Mbabarira ari wowe ube aha uranyumva?"
Fidel abonye ko Mama Norah yarunguriwe aratuza buhoro buhoro barebana nabi cyane arasohoka, Mama Norah ahita afungaho ubundi ahamagara kuri Phone umuntu amubwira ijambo rimwe ritagira irya kabiri rigira riti 'Ntuzabikore' ahita akupa Telephone.
Davis we yageze iwe aho yiberaga muri ghetto wenyine asanga hasa ukuntu kubera ko atari ahari,gusa areba nk'uwacanzwe n'isi cyane.
Maze akora mu umufuka abura urufunguzo rwe arisakasaka ahantu hose araheba,yibuka neza aho yaba yarutaye ariko ntiyabyibuka.
Areba gusubira kwa Mama Teta ngo ajye gushakirayo nabyo biramuyobera yibaza uko yasubirayo avuga ko ataye urufunguzo, atekereza ko Teta yabifata nko gushaka kumwikururaho cyangwa se ukundi, nanone yumva ko Mama Teta yabifata ukundi nawe,maze aricara nk'urushye,hirya ye haza umukobwa wa nyiri inzu yakodeshaga,afite ibintu by'imyanda agiye kumena,amucaho amusanga aho yicaye amubaza impamvu ameze atyo.
Jolly:"Davis bite?"
Davis: (akura umutwe mu mavi arahindukira aramureba) "Ni byiza"
Jolly:"Ko waheze inyuma y'urugi se ukaba wicaye hano"
Davis: "Sha nataye urufunguzo sinzi aho ndutaye pe!!!"
Jolly:"Ubu se nagufasha iki koko?"
Davis: "wamfasha iki se...ntacyo mbona kuko nanjye sinakubeshya ngo rwatakaye he kuko nje nzi ko ndufite."
Jolly:"Reka mbanze mene ibi bishingwe ndaje turebe uko tubigenza."
Davis aricecekera ariko amukurikiza amaso uko arenga,Jolly nawe amena imyanda aho yabugenewe,mu gihe amaze kuyimena Phone ye irasona aritaba ahagaze hafi aho inyuma y'inzu.
Jolly: "Hello!!!...... Ninde....oooh nakumenye...hanyuma se wahinduye Phone ryari?....Okeey...amakuru y'iminsi se?...Eeeh arahari,uramushaka?....Ko bidasanzwe?....ni amahoro?........"
Kumbi Davis yamuteze amatwi akeka ko ariwe uvugwa maze gake gake anyomboka aracika kuko byasaga nkaho yabivumbuye.
Norah aho ari bigaragara ko hari uwo bamaze kuvugana,ahagaze ahiherereye kandi hirengeye hafi y'akabari yakundaga kunyweramo,akiri muri ibyo,hagaragara umugabo udakuze cyane ubona ko akiri umusore witwa Gabiro wicaye ku meza yiteretse inzoga,ariko ka gasakoshi ka Norah ariho kari bigaragara ko barikumwe,wa mugabo yafashe ka gasakoshi aragafungura akebaguza acungana n'uko Norah agaruka,akuramo ikintu agipfumbatije ahita ashyira mu umufuka,Norah aba aratungutse neza neza yari amufashe habura gato,Agaruka amusekera cyane.
Norah:"Ni Boss twavuganaga ntabwo aba ashaka ibintu by'akavuyo kandi urabona ko hano hari hari urusaku"
Gabiro:"Okay I see"(amwereka ko ntakibazo nawe mu uburyarya bwinshi aramumwenyurira)
Norah:"Gabiro ndizera ko bitakubangamiye"
Gabiro: "Oyaa ntubizi se ko njye ibintu ntajya mbigira birebire?"
Norah abyumvise arikiriza bongera kunywamo ubona ko buri wese arimo asekana uburyarya,hagati yabo n'ubwo banywa ariko hari icyo umwe akinze undi.
Abel we aba ageze ku urugi yakomanze bamwihoreye kuko batamwumvaga,ageze aho yicara hafi aho kumbi Claude gahunda ye yari yayigezeho we na Neillah mu gitanda byageze aho bahuza imibiri rwahanye inkoyoyo,Neillah ari ibicu ibyishimo ari byose induru ari yose gusa kubw'amahirwe ntawundi wabyumvaga uretse nyiri ukugorwa Abel,yicishijwe umubu kuko Claude nawe yakoraga nk'imashini,Abel yageze aho bimwanga mu nda atangira kwegera hafi aho yumva neza ibyo barimo bimwe bita gutora ubusurira,nawe si ukwihemukira arakabya kuko yahise agira ubushyuhe butagira ikibuzimya.
Jolly akiyumanganya yikoraho nk'ugiye guhura n'umuntu,maze avayo yitonze hahandi maze aza ahamagara Davis asanga yagiye keraaa.
Davis we noneho yari ageze mu umuhanda yihuta cyane bisa nkaho hari icyo ahunze akajya asubiza amaso inyuma, akanyuzamo akiruka yahagira n'ubwoba bwinshi,muri uko kwiruka atazi icyerekezo yaje guto...................
EPISODE 10 Loading....................
Written by: Ishimwe Sammy
Davis arahunga nde?...Uko ahunga atya ngo ato.....???
Gabiro se ni iki akuye mu isakoshi ya Norah?....Jolly yavuganaga nande ko byahabuye Davis wamwumvirizaga.??....Claude noneho icyo yifuje akigezeho,ahaaaaa NTUZACIKWEEEEE
Abel urimo atora ubusurira umufashe koko wakora iki?
Davis wowe wamugira nama ki ngo abone ruriya rufunguzo?
TANGA ibitekerezo byawe turabikunda.
Murakoze cyane
SHALOOOOOOM