MISSRWANDA2022: BARARIRA AYO KWARIKA NYUMA YO KUTISHYURIRWA.

MISSRWANDA2022: BARARIRA AYO KWARIKA NYUMA YO KUTISHYURIRWA.

Abakobwa 19 bari batsindiye kujya mu mwiherero byari biteganyijwe ko bagomba kwishyurirwa kwiga Kaminuza byarangiye batewe utwatsi.

Intugunda zaje nk'imvura mu bategura irushanwa rya Nyampinga w'U Rwanda umuvu wayo utembana Kompanyi ya RWANDA INSPIRATION Backup n'umuyobozi wayo Ishimwe Dieudonne bigenda buheriheri mu kuritegura.

Iyi niyo mpamvu nyamukuru yatumye Kaminuza ya Kigali yari umwe mu baterankunga b'irushanwa yigarama aba bali bari bemerewe kuzayifatiramo amasomo mu byiciro bitandukanye nk'inkunga yayo nk'uko byasinywe mu masezerano yagiranye n'abaritegura.

Ubuyobozi bw'iyi Kaminuza butangaza ko mu gihe uwo bagiranye amasezerano nawe atakiri mu nshingano zirebana n'ibikubiye mu masezerano, ba Nyampinga bahawe ikaze ariko bakaziyishyurira ikiguzi cyose cy'amafaranga y'ishuri.

Prof. Rugimbana Robert umuyobozi wungirije wa 'University Of Kigali' yemeje aya makuru avuga ko rwose ibyo kurihirira ba Nyampinga muri uyu mwaka wa 2022 byahagaze.

Ba Nyampinga bari bemerewe ibi nka kimwe mu bihembo byabo kugeza ubu bararira ayo kwarika kubera ukutishimira iki cyemezo cyafashwe ndetse iminsi ikaba yirenze ari myinshi batagana ishuri amasomo abandi bayagerereye.

Siwo mwaka wa mbere Kaminuza ya Kigali yari iteye inkunga iri rushanwa kuko aba mbere bo bishyuriwe batangira kwiga amasomo yabo bari bayageze kure.

Ba Nyampinga bose bari batsindiye kwishyuirwa Kaminuza

Muri uyu mwaka, Ikibazo cy'ukudahabwa ibihembo ku bakobwa babitsindiye cyarazamutse nyuma y'ibibazo byagaragaye mu irushanwa byatumye abaritegura baryamburwa na Leta irishyira mu biganza bya Minisiteri y'urubyiruko binyuze mu nteko y'ururimi n'umuco.

Ishimwe Dieudonne uzwi nka PRINCE KID wateguraga iri rushanwa yaryambuwe nyuma yo gukekwaho ibyaha bifitanye isano n'ihohoterwa ryakorewe ba Nyampinga mu bihe bitandukanye, kugeza n'ubu aracyafungiye muri Gereza nkuru ya Nyarugenge aho agitegereje iminsi 30 ngo aburanishwe urubanza mu mizi ku byo ashinjwa.

Inteko y'ururimi n'umuco yahawe inshingano zo kwishyuriza ibihembo bose bemerewe ndetse intambwe ya mbere iterwa ubwo MISS Rwanda 2022 NSHUTI MUHETO Divine wegukanye ikamba yahabwaga imodoka ye ku ya 14 Nyakanga 2022.

Byatanze icyizere ko n'abandi ibyo bemerewe birimo no kwishyurirwa amasomo muri Kaminuza bashobora kubihabwa.