M23 YAMAZE GUKANDAGIRA MU MUJYI WA RUTSHURU.

M23 YAMAZE GUKANDAGIRA MU MUJYI WA RUTSHURU.

Inyeshyamba zigize umutwe wa M23 zinjiye neza mu mujyi wa Rutshuru mu rugamba rutoroshye rwo kuwubohoza.

Byari imirwano ikaze yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 05 Nyakanga yabereye mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Rutshuru.

Amakuru ava muri Repubulika iharanira Deomakarasi ya Congo avuga ko umutwe wa M23 byarangiye ukambitse mu bilometero 2 by'umujyi wa Rutshuru.

Hari nyuma yuko intambara yakaze ingabo za FARDC zirukanswa kibuno mpamaguru zirahunga, M23 yo ikomeza gusigarana ibice bya NTAMUGENGA, KABINDI na Bikenke.

Abaturage bakibona ibibaye batangiye kuva mu byabo bahungira ku ngabo za MONUSCO ziri KIWANJA na TONGO, Mu gihe abasirikare ba FARDC bo bari birukankiye mu bice bya Kanyabayonga n'ahitwa Burayi.

Icyizere cyo gutsinsura uyu mutwe wa M23 cyo cyayoyotse nk'uko Umwe mu bayobozi ba Teritwari ya Rutshuru yabitangaje agira ati "Nta cyizere ko abasirikare ba Leta n’imitwe ya Mai Mai Nyatura bashobora kurinda Rutshuru kuko nabo nta cyizere bifitiye. Ingabo bahanganye nazo zibarusha ibikoresho ndetse n’ubuhanga gusa muri iki gihe ,irembo ry’umujyi ririnzwe na FDLR."

Bamwe mu barwanyi b'imitwe ya MAI MAI na FDLR irimo gufatanya na FARDC biravugwa ko bafashwe mpiri na M23 mu mirwano yahereye ku munsi w'ejo.