GASOGI UNITED NA KIYOVU SPORTS ZIGUYE MISWI MURI SHAMPIYONA.

GASOGI UNITED NA KIYOVU SPORTS ZIGUYE MISWI MURI SHAMPIYONA.

Mu gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Mutarama 2023 nibwo Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda yasubukurwaga birangira ikipe ya GASOGI UNITED yiziritse kuri KIYOVU Sports zigabana amanota.

Umukino watangiye ku mpande zombi ari ugucungana bidasigana no gucengana bya hato na hato amashoti avuza ubuhuha mu gice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa bwashyiriye n'igice cya kabiri biba uko.

Ku kibuga cya Bugesera niho iyi kipe ya GASOGI United na Kiyovu Sports zakotaniraga gutsinda ariko birinda birangira nta n'imwe irebye mu izamu ry'iyindi batahana ari inota ku rindi Gasogi yisunika imbere.

Kuri uyu munsi wa 16 wa shampiyona, ikipe ya KIYOVU Sports niyo iyoboye urutonde rw'agateganyo n'amanota 31 igakurikirwa na AS KIGALI yo yibitseho amanota 30 ikagwa mu ntege na GASOGI UNITED ifite impamba y'amanota 29.

Mu yindi mikino yabaye POLICE FC yatsinze ibitego 2 ku busa bwa GORILLA FC byatsinzwe na MUHADJIRI Hakizimana ku munota wa 16' na DIDIER Mugisha wanyabitsemo ikindi ku munota wa 38'.

Hari mu gice cyayo cya kabiri cy'imikino yagarutse nyuma y'iminsi y'ibiruhuko amakipe yamazemo yitoreza kuzesurana hahatanirwa igikombe muri ruhago.

POLICE FC yicaye ku mwanya wa 6 n'amanota 24 iribwa isataburenge n'amakipe abiri ari yo MUKURA VS na ETINCELLES FC zombi ziryamye ku manota 23.