RIB IKOMEJE GUHIGA BUKWARE UWIYITIRIYE BURAVAN AKAMBURA BENSHI.

RIB IKOMEJE GUHIGA BUKWARE UWIYITIRIYE BURAVAN AKAMBURA BENSHI.

Nyuma y'inkuru twabagejejeho yavugaga ko hari umutekamutwe wiyitiriye Burabyo Yvan wamamaye nka Yvan Buravan kuri ubu arimo gushakishwa hasi hejuru.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego by’abantu batandukanye basaba gukurikirana umuntu uri kwiyitirira Yvan Buravan agasaba amafaranga yo kumufasha kwivuza.

Mu birego RIB yakiriye, harimo iby’abantu bamaze kuyatanga nyuma bakaza gutahura ko ibyo babwiwe atari ukuri.

RIB ivuga ko ibyaha nk’ibi bikunze kugaragara iyo hari umuntu uzwi wagize ikibazo runaka ku buryo ba rusahuriramunduru bahita bafatirana abantu mu marangamutima yabo bakabatwara amafaranga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abantu kugira amakenga mbere yo batanga amafaranga.


Ati “ Gufasha si bibi ariko ni byiza ko umuntu yajya abanza kugenzura akamenya ko uwo agiye gufasha ari we koko. Abantu bakwiriye kwirinda gukoreshwa n’amarangamutima kuko nibwo buryo abashuka abandi bakoresha."

Yasabye niba hari abandi bantu batwawe amafaranga, ko bakwegera RIB bagatanga amakuru abo bantu bagakurikiranwa.

SOURCE:IGIHE