CRISTIANO RONALDO AKOREYE IBIDASANZWE AL NASSR FC YINJIYEMO.

CRISTIANO RONALDO AKOREYE IBIDASANZWE AL NASSR FC YINJIYEMO.

Rutahizamu kabuhariwe w'umunya-Portugal Cristiano Ronaldo aho agereye mu ikipe ya AL NASSR yasingijwe ku isi yose.

Amasaha 20 yonyine ashize kugeza ubu iyi nkuru yandikiwe hamenyekanye ko uyu mugabo w'imyaka 37 asinyiye iyi kipe yo mu gihugu cya SAUDI ARABIA benshi bayishimiye bitavugwa batangira kuyifana batari banayizi.

Igikundiro cya Cristiano Ronaldo ku isi yagisiize iyi kipe imaze kumwegukana aho izajya imuhemba amadolari asaga $200,000,000 kuri buri mwaka wa shampiyona mu gihe cy'imyaka 2 yose azayikinira.

Imibare y'abakurikira AL NASSR FC ku mbuga nkoranyambaga yahise itangira gutumbagira rugikubita ku rubuga rwa Instagram bava ku bantu barenga 874 bagera ku bantu barenga 46,000,000.

Imyambaro y'iyi kipe kuri ubu mu maguriro hose ku isi irimo kugurwa ubutitsa cyane yanditseho umubare karindwi asanzwe yambara mu mugongo.

Impuguke mu bukungu zemeza ko inyungu zatangiye kuboneka ugereranyije n'ayo Cristiano yaguzwe ahanini kubera uko bimwe mu bigo bikomeye byatangiye gusaba AL NASSR kubyamamariza.

CRISTIANO Ronaldo yemeye gushyira umukono we ku masezerano y'imyaka 2 yose akinira iyi kipe binahwihwiswa ko ari ho azasoreza umwuga wo guconga ruhago yamugize uwo ariwe.

Benshi mu batuye isi barimo n'abanyarwanda barimo n'ibyamamare nk'umunyarwenya Clapton KIBONKE batangiye kwerekana imbamutima zabo kuri iyi kipe imanuye intwaro idasanzwe mu mupira w'amaguru.

Yinjiye muri AL NASSR FC nyuma y'iminsi mike nta kipe afite kuva yatandukana ku bwumvikane na Manchester United imaze gutsinda nonaha WOLVES igitego cya Rashford yanyabitsemo ku munota wa 76' w'umukino.