THE BEN AKIGERA I KANOMBE AVUZE ICYO AKUMBUYE CYANE.

THE BEN AKIGERA I KANOMBE AVUZE ICYO AKUMBUYE CYANE.

Mugisha Benjamin icyamamare mwamenye nka THE BEN wiyita Tiger B n'amazina menshi nka The Beast amaze gukandagira mu Rwagasabo.

Akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe yasutse amarangamutima ye imbere y'itangazamakuru yerura icyo akumbuye kurusha ibindi.

Abajijwe n'umunyamakuru icyo akumbuye,Atazuyaje Yagize ati "Nkumbuye Mama" abari aho bakubita gatwenge k'urumenesha bitewe n'uburyo yabivuzemo ateta nk'umwana utashye iwabo koko.

Mu magambo make cyane, Yongeye ati "Yeah Nkumbuye Mama, I miss my Mum, na Fiance[Pamella] "

THE BEN yururutse indege kuri uyu wa 03 Kanama yakiranwa urugwiro n'abamukunda barimo n'abo mu muryango we ako kanya ahita anaganira n'itangazamakuru mu kiganiro kigufi.

Yahise yinjira mu modoka yerekera aho yateguriwe kuruhukira, biteganyijwe ko ari buhite ajya muri Kicukiro mu muryango we ku ivuko.

Uyu muhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri leta zunze ubumwe z'America aje gutaramira abaturarwanda bazitabira igitaramo cyiswe 'Rwanda RE-BIRTH CELEBRATION' kizabera muri BK ARENA yahoze yitwa Kigali Arena.

Hari hashize imyaka irenga 2 yose akoze amateka mu gitaramo East African Party aho yizihiye benshi bari baje kumureba mu ndirimbo zakunzwe nk'iyitwa 'ROHO', 'HABIBI', n'izindi.