'BURIYANA' YA NIYO BOSCO IHURIRA HE NA DJ BRIANNE?

'BURIYANA' YA NIYO BOSCO IHURIRA HE NA DJ BRIANNE?

Kuri uyu wa 23 Nyakanga kanga amabuguma nibwo umuhanzi NIYO BOSCO yaciye akagozi kari kaziritse ku mpano y'indirimbo yari afitiye abakunzi be maze impumuro irabataha.

Ni indirimbo yise BURIYANA amaze gushyira hanze mu masaha abiri ashize yari yarateguje kenshi abantu nabo bari bayitegerezanyije amatsiko.

Mu byumweru 2 bishize nibwo uyu muhanzi kabuhariwe mu kuririrmba no mu gucuranga yatangiye guca amarenga ko agiye kuzana ikintu gishya mu mujyi.

Icyo gihe yatangaga ubutumwa budafite aho bihuriye ariko agacarenga ka 'Buriyana' ntikaburamo,Kuri Instagram yanditse agira ati "Ingaruka zo kugira ubuzima bugufi hari igihe ziba ari ukubugira burebure kurushaho. that’s the way I think nubwo n’imbogo atabura kuzirasa nyine! I was with Irene Mulindahabi at MIE_EMPIRE. #Briana" yongeraho udushushomvugo tuzwi nka 'Emoji' tw'imiriro.

Yakomeje kugenda yongera kwibutsa abamukurirkira ko ntakbuza iyi ndirimbo itagitinze abemeza ko ari impano y'impeshyi igifunze mu gaseke.

Ikimara kujya hanze mu gitondo cy'uyu munsi, mu buryo bw'amajwi aryoheye amatwi byabaye akarusho n'amashusho abaye agatangaza agaragaramo umuvangamuziki Gateka Brianne wamamaye nka DJ Brianne benshi babyibazaho.

Indirimbo ubwayo yitwa 'BURIYANA' gusa ifite aho ihurira n'uyu muvangamuziki kabuhariwe mu Rwanda n'I mahanga kuko iri zina ryayo riri mu kinyarwanda ariko mu ndimi z'amahanga ni Brianne.

DJ BRIANNE

Amagambo ari muri iyi ndirimbo aba ataka BRIANNE by'agahebuzo, nk'aho aterura ati "Buriyana! Buriyana si ukubeshya uraburiya(usa neza)."

Bakibibona bishimiye uko yakoranywe ubuhanga buhanitse busunikira benshi gucinya akadiho cyane muri iyi minsi y'ibiruhuko n'ibirori.

Umurishyo wakarazwe n'umutunganyamuziki ubizobereye SANTANA,iyungururwa na BOB Pro naho amashusho yayo abengerana ayoborwa na Rukundo Christian wamamaye muri muzika nka CHRISS EAZY.

CHRISS EAZY

Ku mbuga nkoranyambaga intero n'inyikirizo ni ubuhanga bwa NIYOBOSCO cyane mu kwandika,kuririmba no gucuranga.

Muri 2019 nibwo benshi bwa mbere babonye uyu musore ufite ubumuga bwo kutabona akora mu mirya batangira kunyurwa n'ibyo akora ndetse umunyamakuru Irene Mulindahabi ntiyatindiganya kumufasha mu muziki we kuko ku ya 7 Mutarama 2020 nibwo yashyize indirimbo ye ya mbere yise 'UBIGENZA UTE?' yakunzwe n'abatari bake.

NIYO BOSCO

BURIYANA