KARABAYE IMIRWANO IRUBUYE HAGATI YA FARDC NA M23.

KARABAYE IMIRWANO IRUBUYE HAGATI YA FARDC NA M23.

Bihinduye isura ibyari bimaze iminsi hari agahenge biba imirwano idasanzwe amasasu aravuga hagati y'inyeshyamba za M23 n'ingabo za Leta y'i Kinshasa.

Aka kanya n'igihunga cyinshi atarwiyambitse byemejwe na SYLLAS Bangala uyobora Gurupema ya Busanza iri muri Teritwari ya Rutshuru aho amasasu akomeje kuvugiriza ubuhuha.

Amakuru dukesha Actualite.CD gikorera Congo, avuga ko kuri uyu wa gatatu mu duce tw'ahitwa Kabingo na Rubavu aho byahereye mu masaha make atambutse.

Bangala yagize ati "Inyeshyamba za M23 zaje zirasa zishaka kwinjira muri Musezero haba imirwano ikomeye mu Kabingo abasirikare bacu birwanaho bazisubizayo."

Yongeyeho ati "Imirwano yaje gukomereza mu gace ka Rubavu kari hagati ya Gurupema ya Busanza n'iya Jomba."

Bisa naho nta herezo kuri iyi ntambara riri hafi aha kuko ari ingabo za FARDC zirashaka kwisubiza uduce twafashwe n'uyu mutwe, mu gihe M23 yo yahakanye yivuye inyuma ko idateze kuva aho yafashe. 

Hari hashize ibyumweru bisaga 2 byose nta sasu ryumvikana uri aka gace gusa si uko intambara yari ihagaze burundu ahubwo nk'uko byagaragaye buri ruhande rwari rurimo kwisuganya.