PEREZIDA NDAYISHIMIYE EVARISTE YISHIMIYE KUYOBORA EAC AVUGA IBYO AHITA AKORA BYIHUSE

PEREZIDA NDAYISHIMIYE EVARISTE YISHIMIYE KUYOBORA EAC AVUGA IBYO AHITA AKORA BYIHUSE

Nyuma y'inama yahuje abakuru b'ibihugu na za Guverinoma zigize umuryango w'Afurika y'iburasirazuba, EAC,Perezida Ndayishimiye Evariste yatorewe kuwuyobora.

Ni kuri uyu wa gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, byatangajwe ko umukuru w'igihugu cy'u Burundi yahawe inshingano zo kuyobora akarere mu gihe cy'umwaka wose.

Asimbuye muri uyu mwanya Perezida Uhuru Kenyatta wa Repubulika ya Kenya wawuyoboye kuva ku ya 27 Gashyantare umwaka ushize wa 2021.

Bari muri iyi nama yabereye i Arusha mu gihugu cya Tanzania aho H.E Uhuru Kenyatta yahererekanyije ububasha kumugaragaro na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Perezida Ndayishimiye Evariste yishimiye kuyobora EAC, Agihabwa izi nshingano nshya, yahise avuga ko agiye gushyira imbaraga cyane mu kwihutisha urujya n'uruza muri uyu muryango w'akarere ka Afurika y'iburasirazuba mu rwego rwo kuzamura ubuhahirane.