IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 06

Vuba Vuba twihuta,muribuka ko ubushize Davis ibye byari bibaye ukundi Teta na nyina bamukingirana,Claude we yari avuye kugura inzoga asanga Abel we yiyambariye nk'utashye ubukwe, Mama Norah we ibyo gukiranura abana be byari bikiri ihurizo kuriwe. Byagenze bite nyuma yaho?...

IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 06
IGIHANGO CY'UMUTIMA
SEASON 01
EPISODE 06
@@@@@@@@@@@@@@@@@@@
Urukundo IMANA idukunda nirwo rutumye tuba tukiriho aka kanya tukaba tugiye kumva iyi nkuru, niyo yaguhaye kumenya gusoma ndetse impa kumenya kwandika nabyo ni iby'agaciro gakomeye #Ishimwe
Vuba Vuba twihuta,muribuka ko ubushize Davis ibye byari bibaye ukundi Teta na nyina bamukingirana,Claude we yari avuye kugura inzoga asanga Abel we yiyambariye nk'utashye ubukwe, Mama Norah we ibyo gukiranura abana be byari bikiri ihurizo kuriwe.
Byagenze bite nyuma yaho?.......#komeza #wisomere
Gusa wibuke gutanga ibitekerezo byanyu turabikunda kora
Abel:"Ubu ngiye muri ya gahunda "(asubiza Claude atamureba akomeje kwihanagura utuntu turi ku ikote yari yambaye)
Claude:" Iyihe gahunda se?"
Abel:"Yayindi wambwiye se urayibagiwe"
Claude: "Ngo nakubwiye?"
Abel: "Yego nyine(arahindukira aramureba noneho) none se ubwo wibagiwe gute? Gahunda twavugaga mu kanya gashize yo kuba navugana na Neillah akampa ya amafaranga?!!! Uziko nawe wibagirwa vuba"
Claude: (araturika araseka arakwenkwenuka)"Hhhhhhh hhhhhhh hhhhhhh hhhhhhh "
Abel:"None se ko unseka? Si wowe wabimbwiye?"
Claude: "hhhhhhh (Asekamo) uransekeje cyakora ntubuze byose"
Abel:"gute se?"
Claude: "nicyo gitumye ukubitamo ikote? Uziko nari nibajije ubukwe utashye bikanyobera."
Abel:"ko wambwiye ko bariya bakobwa bakunda abakire se,nari ngiye meze nk'umukire nyine kugira ngo bemere."(uburyo Abel yabivugaga bwari busekeje,Telephone ye yahise isona asubira mu nzu yiruka abanza kurwana gukuramo inkweto,asanga ivuyeho)
Claude nawe arinjira akuyemo inkweto afite ya envelope ikirimo za nzoga azitereka ku uruhande,Abel we areba kuri phone ye y'amatushe imwe bita gatoroshi.
Claude: "none se ko utamuvugishije?"
Abel:"wapi ihise ivaho natinze"
Claude: "Okay ngaho kuramo iyo myenda uze twinywere dore n'icyaka cyari cyishe umuntu"
Abel:"Oya ntabwo nyikuramo ahubwo ndagiye"
Claude: "uragiye?"
Abel:"ndagiye ahubwo, uziko ari Neillah wari umpamagaye"
Claude: "Ngo iki? Niwe se?"
Abel: "Yego ahubwo ndagiye " (agiye gusohoka Claude aramukurura)
Claude:"Umva Stop!!! Mubwire aze akurebe hano wa kintu we!!"
Mama Teta we yari arimo abuza Gilbert washakaga kwinjira ngo arebe Davis.
Gilbert: "Oya ntacyo antwara"
Mama Teta:"Oya ba umwihoreye abanze atuze ubone ujyeyo'"
Teta:"ariko ushatse wamureka akinjira akareba"
Mama Teta: "Oyaaa ndamuhakaniye"
Gilbert: "Ese ubu koko yaba yasaze akaba atarimo gukubita urugi?"
Teta:"Mama mureke amurebe wa mugani wenda we kuko baziranye aramubona atuze. "
Gilbert: "Wasanga nta n'icyo yabaye"
Mama Teta: (abanza kwiyumvira abitekerezaho)"Okay ngaho Kingura umurebe gusa reka mbanze ngende ataduturumbukana sinishiboreye"(yagize ubwoba)
Teta na nyina n'ubwoba bwinshi basubira inyuma ariko bakomeza kureba ibigiye kuba kuri Gilbert, Gilbert nawe abanza kubareka bashyiramo intera maze yitonze arafungura umuryango ariko buhoro buhoro nawe afitemo ubwoba, asunika urugi gake gake yiteguye igishobora kumubaho,Teta na nyina nabo babikurikirana babona Gilbert arinjiye na bwa bwoba,gusa ageramo babona arinjiye ntakibazo bategereza kumva niba hari imigundagurano hagati yabo, baraheba.
Kumbi Gilbert yari agezemo asanga Davis araryamye asinziriye maze akeka ko wenda yaba yisinzirije nabyo abanza kugira amakenga, anyonyomba buhoro buhoro amusanga aho aryamye gusa atekereza ko igihe n'igihe yashigukira hejuru, aramwegera noneho aratinyuka amukoraho,amukozeho Davis ahita afungura amaso arikanga ashiguka amusumira gusa ntiyahaguruka kuko atari ashoboye imbaraga zari iyanga.
Teta na nyina bumva Gilbert atatse rimwe nabo barikanga bararebana, Gilbert aramwegera noneho aramuturisha kumbi Davis nawe yari yikanze bisanzwe,Gilbert agerageza kumuvugisha maze Davis aho kumusubiza araseka amumwenyurira.
Mama Teta yibaza ibyo barimo biramuyobera, Teta agerageza kwisunika ngo ajye kwihera ijisho, Nyina ahita amukurura ngo ye kujyayo gusa Teta we abishaka cyane.
Hagati aho Mama Norah we yari asigaye mu urugo we na Norah,Neillah we yagiye kare Norah yamuburiye irengero,Norah nyuma yo kubura murumuna we yahise nawe yitegura vuba vuba atavugisha nyina, Nyina nawe akomeza kumucunga ku ijisho yicecekeye ngo aze kumenya aho agiye.
Norah we yari ari mu umuhanda avugira kuri phone,avugana n'umuntu bisa naho bari bafitanye gahunda ikomeye.
Norah ako kanya aba amaze kwitegura afata bag ye arasohoka yihuta ubutareba inyuma ageze ku umuryango ahita ahahurira na................
EPISODE 07 loading..............................
Written by:Ishimwe Sammy
Norah ahuriye nande ku umuryango? (Uratekereza arinde?)
Claude se icyo yingingiraga Abel birangiye akigezeho?
Davis se urimo guseka kandi yasaga nk'uwasaze ibye birasobanuka bite?
NTUZACIKWEEEEE
Inshuti zawe nazo zikwiye kujya zisomera kuri izi nkuru birakwiye nazo uzibwira.
Murakoze cyane!!!
Ibuka gukora LIKE, COMMENT na SHARE.
SHALOOOOM