MESSI YESHEJE AGAHIGO GAKOMEYE BUCYA ASEZERA IGIKOMBE CY'ISI.

MESSI YESHEJE AGAHIGO GAKOMEYE BUCYA ASEZERA IGIKOMBE CY'ISI.

Rutahizamu kabuhariwe LIONEL Andres MESSI yaciye agahigo muri Champions League ahita akomoza ku gikombe cy'isi atabara.

Igitego cy'akataraboneka yatsinze ku munota wa 25' mu mukino uheruka guhuza ikipe ye ya PSG n'ikipe ya BENFICA yo muri Portugal cyamushyize ku isonga mu bamaze gutsinda amakipe menshi ashoboka.

Niwe mukinnyi wa mbere wihariye agahigo ko gutsinda amakipe 40 atandukanye mu irushanwa rya UEFA Champions League rihuza amakipe yabaye nyambere muri shampiyona zikomeye ku mugabane w'i Burayi.

Agica aka gahigo, kuri uyu wa 07 Ukwakira 2022 yatunguranye yumvikana avuga ko igikombe cy'isi cy'uyu mwaka kibura iminsi mbarwa ngo kibe ari cyo cya nyuma mu mateka ye.

Aramutse ahushije Iki gikombe cy'isi kizabera muri QATAR mu ukwezi gutaha azaba abaye umwe mu bakinnyi banditse izina muri ruhago batagize amahirwe yo guterura iyo zahabu.

Nta bwoko bw'igikombe yakiniye yabuze gutwara byibura inshuro imwe, kuri we ikibura ni iki gikombe mpuzabihugu 'World Cup' gitwara umugabo kigasiba undi.

MESSI mu mwaka wa 2014 nibwo yagerageje gukora iyo bwabaga ageza ARGENTINE avukamo ku mukino wa nyuma gusa umudage Mario Gotze habura iminota 3 gusa ngo umukino urangire yahise amuriza ayo kwarika kiba kimuciye mu myanya y'intoki gityo.