ARSENAL NIYO KIPE IYOBOYE UBU.

ARSENAL NIYO KIPE IYOBOYE UBU.

Arsenal FC iri mu bihe biryoshye kuko yatangiye neza muri Shampiyona y’u Bwongereza. Ubu ni yo iyoboye Premier League ndetse yatangiye gutanga ibimenyetso ko iri mu bakandida ku Gikombe cya 2022/2023.

Ese izasunika kugeza ku isegonda rya nyuma icyegukane?

Imyaka ibaye 19, Arsenal FC idakora ku Gikombe cya Shampiyona kuko icyo iheruka yacyegukanye mu 2003/2004 ubwo yatozwaga n’Umufaransa Arsène Wenger.

Muri uyu mwaka w’imikino, Arsenal FC ifite amahirwe yo guterura igikombe benshi mu bato bayifana batarabona yishimira gutwara.

Wenger yagize ati “Kuva twatwarana Premier League tudatsinzwe, navuga ko ubu ari bwo Arsenal ifite ikipe itanga icyizere kandi ishobora guhangana na buri wese. Niba ikipe ishobora kwitwara neza mu mikino irangiye kuri uru rwego. Ni amahirwe kuri bo kugira ngo begukane igikombe.

Mu 2020/2021, Arsenal FC ya Arteta, yakinnye imikino yose 38, atsinda 18, anganya irindwi, indi yose 13 arayitakaza ndetse intego zikomeza kwiyubaka kugira ngo izaboneke mu myanya ine ya mbere mu 2021/2022.

Muri uwo mwaka, ikipe yagerageje kugera ku ntego zayo zo kuboneka mu makipe ane ya mbere azakina UEFA Champions League ndetse yazikojejeho imyanya y’intoki ariko ntibyayikundira kuko akagozi kacitse mu mikino ya nyuma.

Nyuma y’icyo gihe, Arteta yabonye ko bishoboka, ajya ku isoko ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi ryasize ikipe iguze abakinnyi bashobora kuyisunikira ku ntego imaze igihe yirukaho.

Yinjije abakinnyi nka Gabriel Jesus wavuye muri Manchester City, igura Oleksandr Zinchenko na we wavuye muri Manchester City. Yanaguze Fábio Vieira ndetse na Matt Turner na Marquinhos.

Aba bakinnyi bose bagaragaje ko hari kinini baje gutanga muri Arsenal kuko kuva batangirana umwaka w’imikino muri Premier League bamaze gutsinda imikino icyenda harimo iya Liverpool FC na Tottenham Hotspur mu mikino 10 bamaze gukina, batsinzwe umwe bakinnye na Manchester United.

Arteta yabajijwe niba cyaba ari cyo gihe ngo atwarane na Arsenal FC igikombe, ariko akomeza kuryumaho avuga ko nta wumenya aho bwira ageze, kandi hakiri na kare ngo abifateho umwanzuro. Yashimangiye ko afitiye icyizere abahungu be.

SOURCE:IGIHE