ETANIA MUTONI AHUYE N'URUVA GUSENYA.

ETANIA MUTONI AHUYE N'URUVA GUSENYA.

Nyuma yo kwifotoza yambaye ubusa, umunyamakurukazi  ETANIA Mutoni uzwi cyane mu kiganiro 'MIX Show' gica kuri NTV muri Uganda ashobora gutumizwaho n'ababishinzwe ngo yisobanure.

Aka kanya Komite ifite mu nshingano kurwanya ikwirakwizwa ry'amafoto n'amashusho y'urukozasoni iri mu nama I Kampala yiga ku kibazo cy'uyu mwali w'uburanga burangaza wakoze ibisa n'ishyano.

Hashize iminsi 5 Mutoni yizihije isabukuru y'amavuko, kuri uwo munsi nibwo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza ubwambure bwe.

Mu mafoto 2 yasakaje ku rubuga rwa Instagram, Yari yambaye ubusa buri buri yikinga ikinyamakuru ku myanya y'ibanga gusa ahandi hose ahakwiza amaso y'abarebyi, ibyababaje bamwe mu bakuze bayateyeho akajisho bashishikariza inzego kubikurikirana.

Munsi y'ayo mafoto nta kindi yayavuzeho, yanditseho ati "Amakuru meza, uyu munsi ni isabukuru y'amavuko yanjye."

Byahise bica igikuba si uugutanga ibitekerezo benshi barabisukiranya bamwe banenga abandi bamwifuriza isabukuru nziza cyane abiganjemo Urubyiruko mu gihe abandi bari bifashe ku munwa.

Birabe ibyuya ntibibe amaraso kuko uyu mwali usanzwe wiyita 'Life of The Party'[ubuzima bw'ibirori] naramuka ahamagajwe biramubyarira amazi n'ibisusa yicuze cyane icyo yabikoreye cyane ko bimwe mu bihano birimo no kuba yafungwa.

Asanzwe n'ubundi amenyereweho kwambara hafi ya ntabyo cyane nk'iyo agaragara mu bitaramo bitandukanye no mu mafoto asangiza abamukurikira umunsi ku munsi bituma bamwe babifatata nk'ibisanzwe kuri we unakunze kuvuga ko ntacyo abyicuzaho kuko aba yabikoze abikunze.

Ibi bisa neza n'ibyabaye i Rwanda mu minsi ishize ubwo uwitwa Mugabekazi Liliane yarikoroje ubwo yitabiraga mu myambaro itangaje igitaramo cy'umuhanzi TAY C wasusurukije abanyabirori b'i Kigali.

Nyuma y'iminsi bicicikana ku mbuga nkoranyambaga, Liliane yaje kubifungirwa anaburana imbere y'urukiko ariko kubw'amahirwe umucamanza yanzura ko arekurwa akajya aburana ari hanze ku byaha byo gukora ibiterasoni mu ruhame.

Soma: https://www.kalisimbi.com/mugabekazi-liliane-wambaye-hafi-ubusa-yajyanywe-mu-nkiko

Soma: https://www.kalisimbi.com/liliane-kwambara-ubusa-kuri-we-ni-ibisanzwe