RAYVANNY NYUMA YO GUCA AGAHIGO AHISHUYE TATTOO Y'IPFUNDO RY'UMUTSINDO.

RAYVANNY NYUMA YO GUCA AGAHIGO AHISHUYE TATTOO Y'IPFUNDO RY'UMUTSINDO.

Raymond Shabban Mwakyusa wamamaye nka RAYVANNY nyuma yo kuzuza miliyoni 4 z'abamukurikira yerekanye igishushanyo ku mubiri we afata nk'ipfundo rya byose.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ushize 29 Kanam 2022 nibwo uyu muhanzi kabuhariwe muri Tanzania na Afrika nzima yishimiye agahigo kuko kuba uwa kabiri mu gihugu cye ufite abamukurikira ku rubuga rwa Youtube barenga miliyoni 4[Youtube Subscribers].

Yaguye mu ntege uwahoze ari Sebuja baherutse no gutandukana, DIAMOND Platinumz we wamaze kugeza muri Miliyoni 7[Youtube Subscribers] unayoboye muri Afrika.

Mu byishimo byinshi amaze kwerekana Igishushanyo cy'umubiri[Tattoo] kiri mu nyandiko yanditse mu ijosi rye ati "BLESSED" avuga ko ari umunyamugisha uhambaye bikaba ry'umutsindo we.

Niwe wabaye umuhanzi wa mbere muri Tanzania wegukanye igihembo cya BET gishegerwa na buri muhanzi w'umwirabura.

Yakoze ibidasanzwe ku rubuga rwa Youtube yereka abandi igihandure ubwo yashimangiraga umwanya wa kabiri mu bakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zikubiwe hamwe nyuma yo gukora iyitwa TETEMA yatatamuye ibimutega muri muzika ye.

Byamuhaye imbaraga bimwongerera abafana ndetse iyi ndirimbo iba ikimenyabose ku isi benshi mu bahanzi nka Patoraking,DIAMOND n'abandi bayisubiranamo biba akarusho muri uyu mwaka ubwo MALUMA nawe bayisubiranagamo bimwerekza no mu isi y'abavuga ikilatini.