HARMONIZE YIBUJIJE AGACUPA

HARMONIZE YIBUJIJE AGACUPA

RAJAB ABDUL KAHALI wamamaye muri muzika nyafurika nka HARMONIZE yeruye yirahira avuga ko atazongera gusoma kuri manyinya.

Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu gitunyi cya Tanzania abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yemeje ko yibujije agacupa atasibaga gushyira ku munwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Abinyujije ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 'Instagram Story' yanditse amagambo ahamya ko inzoga azivuyeho burundu ndetse asaba umuremyi kumufasha akamuyobora muri iyo nzira.

Ati "Ntangaje nyabyo ko naretse inzoga, sinkizinywa. Ubuzima Nyagasani Ngenga."

Uku kwitandukanya n'ibisindisha kwa Harmonize hari benshi mu bakunzi be basamiye hejuru iyi nkuru bishimira urugendo rushya yatangiye bamwifuriza gukomeza kwiyemeza. 

Harmonize ntiyasibaga inzoga