AMARIRA NI YOSE KUBA M23 IGIFITE BUNAGANA.

AMARIRA NI YOSE KUBA M23 IGIFITE BUNAGANA.

Umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi buriho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaye afite ikiniga cyo kuba umutwe wa M23 warashinze imizi i Bunagana.

Yitwa Martin Fayulu watsindiwe ku majwi ya nyuma mu matora y'umukuru w'igihugu aheruka yari ahanganyemo na Perezida Tshisekedi, n'ubu ni mbirimbiri umwe akora ibi undi anenga byageze aho yinubira kuba ubutegetsi buriho bwarananiwe gutsinsura inyeshyamba zazengereje ingabo zabo.

Kurira ntibizashira mu gihe igisirikare cya Leta kitaravugururwa nk'uko yabitanzeho ibitekerezo avuga ko bikwiye ko hongerwa ingufu naho ubundi ntagikozwe n'ibindi bice bisigaye bizafatwa.

Yagize ati "Ingabo zacu zikwiye kongererwa ingufu zo kurinda igihugu ndetse ubuyobozi bwazo bukavugururwa,Ibyo kurangara tubishyire kuruhande."

Mu butumwa bwuje umujinya, ati "Bunagana iracyafitwe na M23, iritegura no gufata Rumangabo, Leta irakora iki kuri izi nyeshyamba?"

Martin Fayulu yunze ku bandi banyapolitiki bamaze iminsi bavuga ubugwari n'intege nke z'ubuyobozi buriho muri Congo Kinshasa.

Intambara hagati y'ingabo za Leta FARDC n'inyeshyamba z'umutwe wa M23 ikomeje kuba agatereranzamba kugeza n'ubu nyuma yuko ku munsi w'ejo hashize zongeye gukozanyaho.