I GOMA BABYUTSE BONGERA GUSAHURA MONUSCO.

I GOMA BABYUTSE BONGERA GUSAHURA MONUSCO.

Nyuma y'imyigaragambyo yabaye ku munsi w'ejo hashize, abayikoze bizinduye iyarubika bongera gutera ibiro bya MONUSCO biherereye i Goma.

Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nyakanga abatuye mu mujyi wa Goma biganjemo urubyiruko binjiye muri kimwe mu nyubako za MONUSCO basahura ibikoresho birimo intebe n'ibindi byarimo baritwarira.

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko izi mvururu zakomeje ntarutangira ziyongera ku byabaye kuri uyu wa mbere.

Ejo abigaragambya batwitse imodoka n'ibindi byifashishwa n'ingabo za UN zifite icyicaro muri Kivu ya ruguru.

Bivugwa ko hari abaturage bapfiriye muri iyi myigaragambyo yamagana ingabo z'umuryango w'abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo, MONUSCO.

Abandi barakomeretse bikomeye ubwo bateraga izi ngabo zirwanaho. Bazishinja kutabarindira umutekano aho rukomeye cyane nko muri ibi bihe bugarijwe n'ibitero bya M23.

Leta y'i Kinshasa yatangaje ko abakora ibi bikorwa bose bagomba guhanwa gusa umuvugizi wayo Patrick Muyaya akiritungutsa mu kanwa ntibatinze kumwereka ko ibyo avuze babiciye amazi barushaho.