PEREZIDA PAUL KAGAME YAKURIYE INGOFERO UMUSIZI I NYAMASHEKE.

PEREZIDA PAUL KAGAME YAKURIYE INGOFERO UMUSIZI I NYAMASHEKE.

Kuri uyu wa 27 Kanama 2022, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yasuye akarere ka Nyamasheke ho mu ntara y'iburengerazuba.

Ubwo yasuraga aka karere yakiranywe urugwiro n'abaturage baho mu bwuzu bwinshi bakoma amashyi ababyeyi bavuza impundu bishimira gusurwa n'umukuru w'igihugu wabagejeje ku bitarondoreka.

Byabaye akarusho ubwo Umusizikazi witwa Uwababyeyi Viviane yavugaga umuvugo w'akataraboneka usingiza by'ikirenga intore izirusha intambwe Perezida Paul Kagame amarangamutima aramurenga aramuhamagara amukora mu ntoki bitari ibyo gusa amushimira byihariye.

Uyu muvugo wavuzwe na Viviane yise 'Mfura ifubitse u Rwanda' wanyuze benshi bawumvise, bahimbaza ubuhanga bw'uyu mwali wavugaga ibigwi Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.

Uwababyeyi usanzwe atuye mu murenge wa Kanjongo yavuze impamvu nyayo yatumye atura uyu muvugo Perezida, yitsa cyane ku bikorwa byizihiye abanyarwanda ahora abagezaho. 

Ati "Impamvu nahisemo kumutura umuvugo witwa 'Mfura Ifubitse u Rwanda' , Ni uko mubonamo[Nyakubahwa Perezida Paul Kagame] ububyeyi, ubudasa, mubonamo ubushobozi budasanzwe,mubonamo ipfundo ry'iterambere niyo mpamvu navuze ngo niwe mfura ifubitse u Rwanda."

Yongeyeho avuga ko buri uko ahuye na Perezida wa Repubulika amusigira umukoro wo gukora cyane mu kumutera ingabo mu bitugu ngo abone ko atari wenyine mu rugamba rwo kuzamura imibereho y'abanyarwanda muri rusange.

Ibi byabereye akabarore urubyiruko mu gukomeza guhatana bagira uruhare mu guteza imbere u Rwagasabo.