R.KELLY YAKATIWE IMYAKA 30 NYUMA YO GUHAMWA N'IBYAHA YAREGWAGA.

R.KELLY YAKATIWE IMYAKA 30 NYUMA YO GUHAMWA N'IBYAHA YAREGWAGA.

Umunyabigwi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R.Kelly muri muzika y'America yakatiwe n'urukiko gufungwa imyaka 30 yose muri Gereza kubera ibyaha bifitanye isano n'ihohotera rishingiye ku gitsina.

Iyi myaka 30 yakatiwe nk'igihano ije isanga indi 55 yari amaze abonye izuba,  yavutse ku ya 8 Mutarama 1967 avukira i ILLINOIS,Chicago ho muri leta zunze ubumwe z'America.

Afatwa nk'umwami w'injyana ya 'RNB' ku isi, yakanyujijeho mu ndirimbo nka 'I BELIEVE' na 'IGNITION'  n'izindi zakunzwe n'abatari bake.

 I New York mu kwezi kwa cyenda mu 2021 yahamwe n’ibyaha by’ubwambuzi no gucuruza abantu ngo bakoreshwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, Yari amaze imyaka ashinjwa. Ku wa gatatu umucamanza yavuze ko Kelly afite "ukwirengagiza kw’akababaro ka muntu".

Angela Umwe mu bagore bamushinja  yavuze ko uyu muririmbyi "yakuriye mu bunyamaswa" hamwe na buri muntu mu bo yahohoteye, mu gihe abandi batatangajwe amazina batanze ubuhamya bugaragaza ko bakorewe ibyabahungabanyije.

Mu rukiko uwari uhanganye n'iki cyamamare muri muzika yagize ati  "Urebye nifuzaga ko napfa kubera uko watumye niyumva".

Umucamanza yumvise ko R.Kelly  yakoresheje ububasha bwe mu gushuka abagore n’abana akabakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy’imyaka 20 yose, yaje gusuzuma ibyavugiwe mu rukiko n'uko ibyaha byakozwe yemeza ko uyu mugabo ahanishwa igifungo cy'imyaka 30.