GOMA: M23 ISATIRIYE UMUJYI NYUMA YO GUHIGIKA FARDC.

GOMA: M23 ISATIRIYE UMUJYI NYUMA YO GUHIGIKA FARDC.

Inyeshyamba z'umutwe wa M23 zegereye umujyi wa GOMA bitera inkeke abatuye muri Teritwari ya Nyiragongo n'iya Rutshuru hakomeje kuba isibaniro.

Ibikompora n'Amasasu y'imbunda ziremereye bikomeje kuvugira hafi neza y'uyu mujyi usa n'uri hafi gufatwa mu ntambara ikomeje guhanganisha ingabo za leta FARDC n'uyu mutwe leta yise uw'iterabwoba.

Bisa naho imbaraga z'ingabo za leta muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zingana iz'umwana ukiga kurwana kuko uko bukeye n'uko bwije zikubitirwa ahareba inzega muri Kivu ya ruguru.

Amakuru agera kuri Kalisimbi.com avuga ko kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2022 , M23 yakambitse mu gace kitwa KANYAMAHORO nyuma yo gutsindira FARDC ahitwa KABUMBA aho kugeza ubu harimo intera y'ibilometero biri munsi ya 20 kugira ngo GOMA ifatwe.

Ibi byatumye ubuyobozi bw'ingabo za FARDC bushyira imbaraga nyinshi mu kurinda uyu mujyi ngo hato udafatwa n'ubwo benshi mu baturage bamwe batangiye gushya ubwoba bibaza amaherezo y'iyi ntambara ikomeje kuba agatereranzamba.