YVONNE MANZI MAKOLO yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere uyoboye IATA.

YVONNE MANZI MAKOLO yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere uyoboye IATA.

YVONNE MANZI MAKOLO umuyobozi wa sosiyete nyarwanda y'ubwikorezi bwo mu kirere yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere utorewe kuyobora Inama y'Ubutegetsi y'ikigo gihuje kompanyi zirenga 200 z'indege kuri uyu mubumbe dutuye.

Ku nshuro ya mbere bibaye, Yvonne MANZI MAKOLO yatorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu Kirere (IATA), aba umugore wa mbere ugeze muri uwo mwanya.

Bivuye mu nteko rusange ya IATA yabereye i DOHA mu gihugu cya QATAR, hanzuwe ko Madamu MAKOLO ariwe ugiye kuyobora iyi nama asimbuye Mehmet Tevfik Nane wari umaze muri uyu mwanya imyaka isaga 3.

Yvonne MAKOLO azayobora Inama y’Ubutegetsi ya IATA isanzwe ibarizwamo abayobozi b’ibigo by’indege bikomeye ku Isi barimo Mesfin Tasew Bekele wa Ethiopian Airlines,Douglas Parker wa American Airlines, Michael Rousseau uyobora Air Canada,Benjamin Smith wa Air France - KLM Group n'abandi.

Agiye muri uyu mwanya nyuma yuko ahagana muri 2018 aribwo Makolo yagizwe umuyobozi wa sosiyete rukumbi y'ubwikorezi hano mu Rwanda,RWANDAIR.

YVONNE MANZI MAKOLO waciye agahigo

Niwe mugore wa mbere uhawe inshingano zo kuyobora IATA akaba aciye aka gahigo nyuma y'abandi 80 bose bacyuye igihe muri izi nshingano.

Mbere yuko ahabwa izi nshingano kandi yabanje kuba umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imibanire y’Ikigo muri RwandAir, nyuma y’imyaka isaga icumi yari amaze muri MTN Rwanda nk’Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa.

YVONNE MANZI MAKOLO