DJ DIZZO YARAYE AGARAGAYE NTACYO ABAYE.

DJ DIZZO YARAYE AGARAGAYE NTACYO ABAYE.

Iteka n'ubyuka ukabona birakunze, wagenda bigakunda wavuga ukumvikana jya ushima Rurema.

Niwe ukora ibitangaza jya umuhimbaza kuko akoma mu nkokora ibyo umwanzi Satani ugutega iminsi ahora akora agerageza kukwigabiza.

Mu ijoro ryacyeye Mutambuka Derrick wamamaye nk'Umuvangamuziki DJ DIZZO yari mu bitabiriye umukino wahuje ikipe ya REG BBC na PATRIOTS BBC.

Soma: https://www.kalisimbi.com/reg-bbc-yisasiye-patriots

DJ DIZZO wari wicaye imbere yagaragaye ntacyo abaye arikumwe n'umuhanzi KEVIN KADE baryohewe n'ibirori REG BBC yatwariyemo igikombe cya shampiyona.

Uyu muvangamuziki umaze imyaka arwaye indwara ya Kanseri yenda no kumudutwara, ubuzima bwe no kuba agihumeka bikomeje gushimangira ugukomera k'Umuremyi wahanze IJURU n'Isi.

Iminsi 90 yahawe n'umuganga wamubwiye ko ari yo yonyine asigaje yo kubaho, yararangiye IMANA iramwongeza biba igitangaza.

Kwiheba yabyigije hirya na nyuma yuko avuye mu gihugu cy'Ubwongereza akaza mu Rwanda kuba ariho asoreza urugendo rw'ubuzima akomeza kwikomeza ndetse abavandimwe n'inshuti ziganjemo ibyamamare umunsi ku munsi zimuba hafi zimusura zinamuhumuriza.

DJ HIGA, SHADDYBOO n'umunyamakuru YAGO ni bamwe mu bagiye basura DJ DIZZO mu rwego rwo kumwongerera akanyamuneza ku maso bityo iminsi ikicuma.

Aherutse no gukorerwa ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko byari byateguwe n'umukunzi we Rusaro Anaella Zarine ahoza ku mutima.

Soma: https://www.kalisimbi.com/dj-dizzo-aryohewe-numukunzi-we-mu-minsi-asigaje

Burya ngo iyakaremye niyo ikamena kandi nyakwigendera JAY POLLY niwe wagize ati "Rugira niwe wenyine umenya umunsi aguhamagara"