M23 YATEYE UTWATSI IBYAVUZWE NA HUMAN RIGHTS WATCH KO YISHE ABANTU 30.

M23 YATEYE UTWATSI IBYAVUZWE NA HUMAN RIGHTS WATCH KO YISHE ABANTU 30.

Yivuye inyuma M23 yahakanye ko raporo y'umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu(HRW) yavugaga ko yishe abaturage batuye ibice yafashe.

Iyi raporo yahamyaga ko uyu mutwe wahitanye abaturage basaga 30 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

IDA SAWYER umuyobozi wa HRW ushinzwe gukurikirana ibibazo by’amakimbirane ndetse n’ibindi bibazo, yasobanuye ko tariki ya 21 Kamena 2022, mu gace ka Ruvumu, M23 yishe abaturage nibura 20 , babiri muri bo barimo urubyiruko rukiri ruto.

Uyu muryango wa Human Rights Watch wavuze ko izi nyeshyamba abo zishe ari bamwe mu baturage bakoranaga bya hafi n'ingabo za Leta FARDC batata bakaziha amakuru.

Mu zindi raporo zakozwe harimo ishinza u Rwanda na Uganda gukingira ikibaba no guha ubuhungiro abari abayobozi b’uyu mutwe.

M23 ivuga ko kuva mu mwaka wa 2012 , HRW yakomeje kuwibasira, no gusenya umuryango w’Abanye-Congo,igenda ihimba ibinyoma kuri yo.

Ikomeza ivuga kandi ko hari ikipe ishinzwe gukurikirana ndetse no guha agaciro HRW nk’uko wubaha iyindi miryango , uboneraho gusaba ko HRW itakumva amabwire ahubwo yajya mu bice igenzura kureba koko niba ibyo ishinjwa ari ukuri ku bantu ndetse n’imitungo bivugwa ko yigaruriye.

Ibi birego bya HRW bigamije guharabika no kwangiza isura ya M23, nk'uko abayobozi bawo babitangaza, isaba ko habaho ibiganiro kandi ubwicanyi bukorwa na FARDC ifatanyije na FDRL, Nyatura, APCLS- FPP,AP,KABIDO,ADF,CODECO ndetse na Mai Mai bugahagarara.

Wongera gusaba ko imbwirwaruhame zuzuye urwango n’ivanguramoko bikwirakwizwa n’abaturage ndetse n’abayobozi barimo kandi n’ibyo Madamu Sawyers agenda atangaza kuri uwo mutwe byose byahagarara.

Izi nyeshyamba zimaze gufata bugwate Bunagana n’utundi two muri Teritwari ya Rutshuru aho utangaza ko utazahava hatabayeho ibiganiro na Leta.