M23 YATEGUJE INTAMBARA IKOMEYE FARDC N'INGABO ZA EAC.

M23 YATEGUJE INTAMBARA IKOMEYE FARDC N'INGABO ZA EAC.

Inyeshyamba z'umutwe wa M23 zongeye gutangaza ko uwo ari we wese uzahirahira kuyigabaho ibitero azaririmba urwo abonye.

Umuvugizi w'uyu mutwe, Major Willy NGOMA Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru kuri Telefone, yahaye ubutumwa abarimo gutegura kubagabaho ibitero bazahura n'intambara batazabasha kwikuramo.

Yabanje kandi gukuraho urujijo avuga ko nta kibazo na kimwe afitanye n'ingabo z'akarere ka EAC zoherejwe mu guhuza imbaraga zihashya uyu mutwe.

Ati "Ingabo za EAC nta mpungenge ziduteye kuko zitaratugabaho ibitero ariko nazo nizibigerageza tuzirwanaho. Ni rugamba M23 twiteguye gutsinda."

Yakomoje no ku kibazo cy'uko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibashinja gufashwa n'u Rwanda ndetse nabo ubwabo ari abanyarwanda n'ubwo babihakanye.

Ati"Ibyo ni urwitwazo rwa Perezida Tshisekedi ushaka kutwangisha abaturage,kandi nabyo ntacyo bigitanga ahubwo icyo dusaba ni ukubahiriza amasezerano twagiranye muri 2019 gusa ikibazo cyacu kigakemuka."

Major Willy NGOMA yahishuye ko mu mwaka wa 2019, uyu mutwe wa M23 ubwo yari ikiri muri Uganda aho yahungiye nyuma yo gutsindwa muri 2013, bagiranye amasezerano akimara kujya ku butegetsi.

Maj. Willy NGOMA

Aha niho uyu muvugizi yasabye Perezida Tshisekedi kwerura akavugisha ukuri ntacyo yishisha akabwira Abaturage be iby'ayo masezerano.

Nta mikino M23 ifite ndetse yamaze no gutegura neza aho izarwanira, inaherutse no kuhimura abaturage mu gace ka Kabindi ibajyana mu mudugudu munini wa Tchengerero muri Kivu ya Ruguru.

Soma iyi nkuru y'uko bimuwe na M23; https://www.kalisimbi.com/m23-yimuye-abaturage-itegura-aho-igiye-kurwanira