M23 NTIYEMERANYWA NA FARDC KWIFATWA RYA RUSTHURU

Hakomeje kuba urujijo kuruhande rwaba ruyoboye umujyi wa rusthuru, mugihe umutwe wa M23 tatangaje ko ariwo uyoboye uyumujyi, ariko igisirikare cya reta iharanira demokarasi ya congo(FARDC) Kikabihakana kivugako uyumujyi kiwufite mumaboko.

Mu ijoro ryatambutse hacicikanye amakuru avuga ko umutwe wa M23 umaze  gufata  umujyi wa Rusthuru wose.

MU butumwa bivugwa ko bwatanzwe n'umuyobozi wa M23 Maj .Willy Ngoma  bwatambutse kuri twitter, yavugaga ko bidasubirwaho bamaze gufata Rusthuru yose.

ubutumwa nanone bivugwako bwatanzwe na Gen Sultan Makenga bwagiraga buti " Tubahaye ikaze mumujyi mushya wacu wa rusthuru, ese mwaba muzi umujyi tugiye gukurikizaho? wo nirurangiza, umusibo ejo turawinjiramo.

Umuvugizi w'igisirikare cya reta iharanira demokarasi ya congo FARDC (SUKOLA II) Lt col Ndjike  yahakanye ayamakuru yivuye inyuma avuga ko uyumujyi wa rusthuru uri mubiganza bya FARDC.

Ndjike yavuzeko ingabo zabo ziri mumirwano ikomeye na M23 mubice birimo kabaya iri mu bilometero 5 uvuye ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo nacyo kiri kurwanirwa na M23 ishaka kugifata.

agira ati" nitwe tugenzura umujyi wa rusthuru ijana kw'ijana umwanzi wacu yarabigerageje biramunanira.