AMERICA AKAYO KASHOBOTSE KIM JONG UN ARAYIHABIJE.

AMERICA AKAYO KASHOBOTSE KIM JONG UN ARAYIHABIJE.

Umukuru w'igihugu cya Korea ya ruguru, KIM JONG UN yongeye gutokoza leta zunze ubumwe z'America bahora bahanganye.

Isi igiye kuzuramo intambara gusa gusa amasasu aravugira ku migabane yose bikomeza gutera inkeke abayituye bibaza iherezo rikayoberana.

Byatangiye Perezida Kim Jong Un avuga ko yieguye gukubitaigihugu icyo ari cyo cyose kiri kuri uyu mubumbe cyagerageza kumuhangara, yongeraho ko ashobora kubyuka agasiba Koreya Y'epfo ku ikarita y'isi.

Mu ukwishongora kuri Leta zunze ubumwe z'America, Koreya ya ruguru ushobora kugerageza ikindi gisasu cy'ingufu za Nuclear mu rwego rwo kuyicecekesha bituma bamwe mu batuye iyi bagira ati 'America akayo kashobotse.'

Byatangajwe bwa mbere n'Intumwa idasanzwe ya America muri Korea ya Ruguru Sung Kim yavuze ko Korea ya Ruguru imaze kugerageza ibisasu bya misile bitari bike muri uyu mwaka – 31 ugereranyije na 25 yagerageje mu mwaka wose wa 2019.

Intambara hagati ya Korea zombi yabaye mu 1950 na 1953 yashyizweho akadomo rubuze gica hasinywa amasezerano y’agahenge, Korea ya Ruguru(North Korea) ibifata nk'intsinzi yayo kuri America ihora ishyigikiye Koreya Y'epfo(South Korea)

Iyi ntsinzi ihora yizihizwa buri mwaka muri Koreya ya Ruguru uba ari umunsi udasanzwe aho abayobozi b'iki gihugu bateranira hamwe n'abaturage bakabyishimira.

Mu ukwizihiza uyu munsi, KIM niho yavugiye ijambo ryahinduye amasura ya benshi muri America yijima batangira kuba indi mibare, ahamya yeruye ko ibyago bya Nuclear biterwa na America,bituma bibasaba ko bagera ku gikorwa cyabo cyihutirwa cyo kwisuganya bazamura ingufu zabo mu kwirindira umutekano.