GABRIEL JESUS MURI VISIT RWANDA.

GABRIEL JESUS MURI VISIT RWANDA.

Iminsi yari yirenze havugwa uko Gabriel Jesus wakiniraga ikipe ya Manchester City yashakaga kuyivamo akerekeza mu barashi.

Iryavuzwe riratashye uyu musore yamaze kwerekeza muri ARSENAL FC, iyi kipe nayo yashyizemo imbaraga igendeye ku bushake n'ubundi bw'uyu rutahizamu kugeza imwegukanye.

Gabriel Jesus yagaragaye mu mwenda wa ARSENAL wanditseho VISIT Rwanda bishimisha abanyarwanda benshi ndetse n'abakunzi b'iyi kipe barimo n'umukuru w'igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wayihebeye.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Brazil byaciye amarenga ko yashakaga kubisa Halaand wari umaze kugurwa n'ikipe ya Man. City aho buri wese yabibonaga ko nta mwanya wo kubanza mu kibuga yari agifite byatumye nawe ashaka guhindura ikipe ngo hato abone aho yigaragariza bityo azitabire igikombe cy'isi ameze neza.

Bikomeje kugaragara ko Arsenal ihagaze neza ku isoko ry'igura n'igurishwa ry'abakinnyi dore ko iherutse kwerekana Fabio Vieira nk'umukinnyi mushya wari uvuye i Porto muri Portugal.

Fabio

Gabriel Jesus akiri muri Man. City