BAMPORIKI EDOUARD YATASHYE ATABURANYE.

BAMPORIKI  EDOUARD YATASHYE ATABURANYE.

Nyuma y'amezi Hon. Bamporiki Edouard afungiye iwe, yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Nk'uko byari biteganyijwe, Bamporiki wahoze ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'urubyiruko yagombaga kugera imbere y'urukiko kuri uyu wa 16 Nzeri 2022.

Uyu mugabo w'imyaka 39 akigezwa imbere y'umucamanza yagaragaje ko nta mwunganizi afite umwunganira mu mategeko bityo atiteguye kuburana.

Ako kanya umucamanza acyumva ikibazo afite, yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga.

Agihabwa ijambo, Umushinjacyaha yasabye ko urubanza rwasubukurwa bidatinze tariki 21 Nzeri 2022 ku Gatatu w'icyumweru gitaha. 

Umucamanza nyuma yo gutega amatwi impande zombi yahise aha ishingiro ubusabe bw'ubushinjacyaha, Ategeka ko urubanza rusubikwa ku mpamvu z'uko uregwa nta mwunganizi afite nk'uko biteganywa n'amategeko.

Bamporiki Edouard akekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke ndetse ni icyaha yaje kwemerera imbere y'imbaga ubwo yabinyuzaga ku rubuga rwa Twitter, ubwo yari afungiye iwe.

Soma: https://www.kalisimbi.com/bamwe-bati-nabambwe-abandi-bati-nababarirwe-biragendekera-bite-bamporiki

Yatawe muri yombi anahagarikwa mu mirimo ye tariki 05 Gicurasi uyu mwaka wa 2022.

Urwego rw'ubugenzacyaha rwaje gukora iperereza, Ku itariki 7 Nyakanga 2022 rumuregera ubushinjacyaha nabwo buzumana ubushishozi Dosiye ye ishyikirizwa urukiko.

Soma: https://www.kalisimbi.com/dosiye-ya-bamporiki-edouard-igaruwe-i-bubisi 

Amafoto:IGIHE