AMAKURU MASHYA: ICYIHISHE INYUMA YA SANDRA WIZIRIKA KURI WEASLE.

AMAKURU MASHYA: ICYIHISHE INYUMA YA SANDRA WIZIRIKA KURI WEASLE.

Benshi bibaza impamvu itera Miss Sandra Teta kwemera kuguma mu kababaro kadashira ntatahe mu Rwamubyaye.

Byagaragaye kandi ko ahohoterwa nyuma yo gukubitwa ubugira kenshi hafi kwicwa bisa n'ibitagira kirengera bigera n'aho atabarizwa nyamara ubabaye akerekana ko ntacyo abaye.

Amakuru agera kuri Kalisimbi avuga ko uyu munyarwandakazi yaba yararozwe bituma yemera guhozwa ku nkeke ndetse akabaho atishimye mu buzima asa nkutarahisemo nk'uko bivugwa n'inshuti ze za hafi.

Mu mashusho amaze gusakazwa ku rubuga rwa Instagram rw'ikinyamakuru Exclussive Biz, agaragaza TETA wari wishimanye na Weasle na mukuru we Chameleone bavukana mu muryango wa Mayanja.

Teta urimo gukira izi nkoni kandi yongeye kugaragara mu kabari asabagiza inoti yishimye, mu mashusho yasakajwe na Weasle nyir'ubwite ku rubuga rwe rwa Twitter anandikaho amagambo y'urukundo aratira abamukurikira agira ati "Umugore wanjye nkunda, Murebe we! Ndagukunda Baby."

Ibi byose birafatwa nko gushaka kuyobya uburari ku ntambara iri muri uyu muryango no kugira ngo uyu mugabo adafatwa ngo afungirwe ibyo akekwaho.

Kuva amafoto ya Sandra yagaragara yiyongeraho ay'abana be bandagaye ku muhanda, abamukunda ntibifuza kumubona yongera guhuza urugwiro n'umugabo we uvugwaho kumukubita bitari rimwe.

Bivugwa kandi ko Teta yaba afite umugabo kuruhande utuma Weasle agira ifuhe ryatumye akubita atababariye uwo babyaranye abana 2 ndetse bateganyaga no kurushinga imbere y'abantu.

Amarozi avugwa kenshi mu muryango wo kwa Mayanja bituma buri mugore wese ushatseyo akubitwa buri gihe, byabaye ku bagore barenga 24 babanje kubana nawe, biba no kuri Daniella Atim wakanyujijeho na mukuru we Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone.

Inshuti za Hafi za Miss Sandra Teta babana i Kampala kugeza ubu byababereye amayobera nk'uko babivuga ngo Weasle buri uko afashe ku gatama birangira akubise Teta.