BRAD PITT YIZIHIJE ISABUKURU YE YAMAVUKO YEREKAN’UMUKUNZI WE MUSHYA

BRAD PITT YIZIHIJE ISABUKURU  YE YAMAVUKO  YEREKAN’UMUKUNZI WE MUSHYA

William Bradley Pitt wamenyekanye kukazina ka Brad Pitt muri cinema kumunsi wejo ubwo yizihizaga isabukuru yamavuko yimyaka 60 yerekanye umukunzi we mushya Ines De Ramon bamaranye umwaka urenga.

Brad Pitt yabonye izuba kuwa 18 ukuboza mu 1963 , avukira mumugi wa Oklahoma wo muri leta zunzubumwe z'Amerika , akaba yaragaragaye muri filime nka Bullet train , World war Z, The lost city, Seven , Once upon time in holly wood , War machine , Fight club, Money ball, True romanmce, The big shot, nizinndi. Uyumugabo ukigaragara nkaho ari muto kumyaka ye 60 afite uduhigo twinshi muri cinema harimo ibihembo bibiri bya Academy Award ibi bizwi nka Oscar awards, bibiri bya British Film Awards bibiri bya Golden Globe Awards kimwe cya Primetime Emmy Award ndtetse nibindi byinshi umuntu atarondora.

Ines De Ramon umukunzi  wa Brad Pitt we nimuntu ki ?

Ines Olivia de Ramon yavutse taliki ya 19 ukuboza mu 1992 avukira mugihuga cya spain  mumugi wa Madrid nukuvuga ko we na Brad Pitt barutanwa imyaka 29

Ines De Ramon uyu mukobwa wamamaye mugukorana ninganda zikomeye zikorimitako ihenze yatandukanye numugabo we Paul Wesley bari bamaranye imyakitatu bashakanye muri 2022 aribwo nyuma yigihe gito yahise acudika na Brad Pitt bahise bakundana kugeza magingo aya.

Ines abaye umukobwa wambere umaranye igihe kinini na Brad Pitt nyuma yaho uyumugabo atandukaniye na Angelina Jolie bafitanye abana batandatu.

Brad Pitt kandi arateganya gukorubukwe na Ines De Ramon nyuma yo gutandukan nabandi nka Angelina jolie babanye kuva 2014 kugeza 2019  ubwo bahanaga divorce ndetse na Jeniffer Aniston babanye kuva mu 2000 kugeza muri 2005.