KECAPU YAKOZE UBUKWE BUHEBUJE N'UWO BAKUNDANYE IMYAKA 12.

KECAPU YAKOZE UBUKWE BUHEBUJE N'UWO BAKUNDANYE IMYAKA 12.

Mukayizera Jalia Nelly wamamaye mu gukina filime nka KECAPU yakoze ubukwe bw'agatangaza n'umugabo we nyuma y'imyaka myinshi bakundana.

Kuva mu gitondo cy'umunsi w'ejo ku geza Mu ijoro ryacyeye byari ibirori bidasanzwe mu bukwe bwa KECAPU na Jean Luc akanyamuneza kari kose ku munsi utangirira indi yose bazabana akaramata.

Ibyamamare byari byabukereye birirmo Kanimba bakinana muri filime na Benimana Ramadhan uzwi nka BAMENYA, PAPA SAVA,Bahavu Jeannette ukina IMPANGA Series na BIJOUX uherutse kuvugwaho byinshi n'itangazamakuru ntiyahatanzwe yari yaje gushyigikira inshuti ye magara, abanyamakuru,abahanzi batandukanye nabo bari babutashye.

Akamwenyu kari kose ku bageni banyuzagamo bakiganirira ubona urukundo ari rwose banyuzamo bagasomana umunwa ku wundi basoza bagasomeshanya ku ntango zari zabateguriwe banabwirana utugambo twuje ineza.

Ababyeyi bavugije impundu abagabo bivuga imyato bashimira cyane abana babo, buri wese wabutashye n'iyonka ntiyashakaga gusoza ibyo birori byari biryoheye ijisho byuje urwenya rwinshi rw'umusangizamagambo JULIUS CHITA ndetse n'umuziki w'inyuramatwi.

Benshi kandi birekuye bacinya akadiho icyo kunywa ari cyose icyaka bagitsirika inzara yo yari yabaye amateka.

Tariki 4 z'ukwezi kwa Gicurasi nibwo uyu mwali w'igikundiro yambitswe impeta y'urudasaza na JEAN LUC batobanye akondo mu bwana bigera aho bakundana uruzira uburyarya.

KECAPU icyo gihe ibyishimo byaramusaze asingiza urwo yakunzwe n'uyu musore yihebeye yemera kuzamubera umufasha kugeza ku rupfu. 

Ntiyatinze kubyerekana ku itariki 27 Gicurasi 2022 bombi bamanitse akaboko bafashe ku ibendera ry'igihugu barahirira kutazahemukirana basezerana imbere y'amategeko.

Uyu mwali w'impano ikomeye mu gukina sinema nyuma yaho yavuze iby'urukundo rwabo rwamaze imyaka myinshi benshi batakekaga.

Ati" Ni umusore twamenyanye muri 2009, 2010 tuza gutangira gukundana ariko bimwe bya cyana.Icyo gihe nigaga mu mashuri abanza mu mwaka wa 5, Kenshi twagiye tuburana tukongera tukabonana bitewe n'ibihe ariko twarongeye turahura ndetse ubu niwe dukundana sinabahisha kuko tumeranye neza."

Yunzemo ati "Niwe musore unzi neza kuva nkiri muto, urukundo rwacu si urwingingano kuko turaziranye cyane."

Izina KECAPU ryamenyekanye bwa mbere muri filime y'uruhererekane yiswe BAMENYA Series yabaye ikimenyabose cyane mu bakoresha urubuga rwa Youtube kubera urwenya n'udukoryo tuyirangwamo.

Gukinana ubuhanga no kumenya kwitwara neza muri sosiyete byatumye azamura umubare munini w'abamukunda bamwe bakibabaza niba afite umukunzi cyangwa ntawe ngo bagire akajambo bamubwira.

Mu gihe aba basore bamugeraga imitwe y'intoki bamushaka bashidutse isosi yabo iguyemo inshishi amerwe yabo asubira mu isaho ubwo yasakazaga ifoto ya JEAN Luc yemeza ko bakundana by'ukuri.

Urugo ruhire niryo jambo babwiwe n'abatari bake babifuriza ishya n'ihirwe mu ijuru rito batangiriye mu kwezi kwa buki.