DORE IBIMENYETSO BIZAKWEREKA KO UMUKOBWA AGUKUNDA

Niba ufite umukobwa mukundana dore ibimenyetso bizakwereka ko uwo mukobwa agukunda by’ukuri.

DORE IBIMENYETSO BIZAKWEREKA KO UMUKOBWA  AGUKUNDA

Hari abasore batazi kubasha kumenya niba umukobwa yabakunze cyangwa abafitiye amarangamutima Nubwo atari bose.

K’utabasha kumenya niba umukobwa agufitiye amarangamutima byaba intandaro yo kwitinya no kudatera intambwe nk’umusore ngo usabe urukundo.

Niba ufite umukobwa mukundana dore ibimenyetso bizakwereka ko uwo mukobwa agukunda by’ukuri.

                  Yumva yahora arikumwe nawe

Ahora iteka ashaka kuba hafi yawe, igihe mutari kumwe akakwandikira akubaza amakuru cyangwa se akaguhamagara ntarindire ko ari wowe umuhamagara gusa; ahanini uzumva akubaza niba wageze mu rugo mu gihe ukora cyangwa se uri umunyeshuri. Aba yumva kandi ashaka kumenya uko wiriwe, mbese uko umunsi wakugendekeye. Umukobwa ugukunda kandi uzumva yishimira kumenya gahunda zawe no kumenya ibyo utegenya gukora mu minsi y’ikiruhuko nka week-end. Nawe kandi arakureka ukamenya amakuru ye ndetse nawe ubwe ukamumenya. Bene uyu mukobwa ntashobora kwibagirwa kuguhamagara cyangwa kukuvugisha ku itariki y’agaciro mu buzima bwanyu. Muri make, agerageza kumarana nawe igihe kirekire.

              Akwereka umuryango we n’abantu be bahafi

Hano umukobwa aba agukunda urukundo rwuzuye kandi ni iby’agaciro mu gihe umukobwa afashe icyemezo cyo kukwereka ababyeyi be cyangwa abandi bantu bo mu muryango we ndetse n’inshuti ze za hafi adashatse kukugumisha mu kigare kimwe. Uyu mukobwa kandi ngo aba ashaka kugushyira hafi ye kugira ngo ukomeze umwiyumvemo ku bundi buryo. Ikindi umukobwa ugukunda yishimirako buri muntu amenya ko muri kumwe kandi akavuga ko mukundana uri inshutiye ya mbere.

 

            Umukobwa ugukunda rimwe na rimwe aragufuhira 

Kuba umukunzi wawe agufuhira ntibizagutere ikibazo kuko burya iyo abagore bafushye bihita bigaragarira buri wese. Gufuha ntabwo ari ikimenyetso cy’urwango ahubwo ni urukundo rwinshi aba yifitemo; ni ukuvuga ko gufuha ari ikimenyetso cy’urukundo. Nubona ikintu cyose uzakora kitababaza umukobwa mukundana cyangwa se ukabona atajya agufuhira na gato, uzamenye ko uwo mukobwa atakwitayeho...

 

          Aba ari umukobwa wihagararaho kandi ugufitiye icyizere 

Umukobwa nk’uyu aguha umwanya wawe wo gusohoka n’inshuti zawe kandi ntibimutere ikibazo. Ubundi azagera aho ategure kuza kukureba ari kumwe na bagenzi be. Ubushuti bufite icyizere bumara igihe kinini, buraramba kandi bukagenda bwaguka; ni ukuvuga ko umukobwa ukwizera akenshi aba anagukunda.

        Iyo wisanzuye ku bandi bakobwa ntabyishimira

 Kuba hari abandi bakobwa mwagirana ibihe byiza bituma abura amahoro ndetse ukabona ko bimubanganamiye. Nubwo utigeze umubwira ko umukunda ariko we agufata nk’umukunzi we nubwo ntabyo yakubwiye. Kukubonana n’abandi bisa nkaho wamurutishije abandi

 

       Akenshi aba ashaka Ibiganiro by’urukundo

Iyo muganira akora uko ashoboye ngo muganire ibiganiro by’urukundo. Niba akunda kukubaza niba   ufite inshuti y’umukobwa, ntakabuza ni uko ashaka ko ugira icyo wibwira.

Uzumva akenshi akunda no kukubaza uko umukobwa ukunda cyangwa wakunda yaba ateye n’imico igomba kumuranga. Ibi bimufasha kumva niba hari ingeso udakunda yaba afite yamubuza kukugiraho umukunzi.

 

           Azirikana Umunsi w’amavuko 

Umukobwa ukwiyumvamo aba azi byinshi bikwerekeyeho kugeza ku munsi wavukiyeho cyangwa indi minsi ifite icyo ivuze mu buzima bwawe. Niba umunsi w’izihizaho italiki wavukiyeho ubonayashyashyanye, akanagutegurira impano kandi ihuje n’ibyo ukunda , ntakabuza aragukunda.

 

          Ni umufana wawe ukomeye

 bintu byose ukora arabyishimira kandi akabikwereka. Akora uko ashoboye ngo akwereke ko atandukanye n’abandi.

 

             Azakwibwirira ko agukunda 

 Ubusanzwe mu mibereho y’abakobwa hari amagambo abagora gukoresha nko kubwira umuhungu ko amukunda. Niwumva rero abivuze uzamenye ko byamuvunnye cyane. Burya umukobwa utagukunda by’ukuri ntiyapfa kubumbura umunwa we ngo akubwire ko agukunda yumva mu byiyumviro bye atari ko bimeze. Umukobwa rero uzakubwira ko agakunda uzamenyeko nta n’ikibazo yagira isi yose imenye ko agukunda; mbega aba akwishimiye anishimiye kuba ari kumwe nawe.

Niba rero ufite umukobwa wita ko ari inshuti yawe (girlfriend), ugasanga mu bimenyetso tuvuze haruguru nta na kimwe afite cyangwase akugaragariza menya ko atagukunda .