DIAMOND NA ZUCHU KU KARUBANDA BARYOHEWE N'URUKUNDO I PARIS.

DIAMOND NA ZUCHU KU KARUBANDA BARYOHEWE N'URUKUNDO I PARIS.

Naseeb Abdul uri mu bayoboye muzika ya Afurika nka Diamond Platinumz yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga we n'umukunzi we mushya.

DIAMOND Platinumz na ZUCHU bagaragaye batembera imihanda y'umurwa mukuru w'igihugu cy'ubufaransa i Paris barebana akana ko mu jisho byongera gushimangira ko bakundana uruzira uburyarya.

Mu mashusho yasakaye cyane mu gihugu cya Tanzania yerekana uko aba bahanzi bombi bari bafatanye agatoki ku kandi bazenguruka uduce nyaburanga dutandukanye turimo ahazwi cyane umunara muremure witwa 'Eiffel Tower'.

Urukundo rurashyushye hagati yabo nubwo byatangiye rwihishwa ariko birangira umwenda wari ubakingirije utabutsemo kabiri byose bijya ahagaragara.

Hari hashize igihe abantu bibaza niba koko atari amayeri yo gushaka gukomeza kuvugwa cyangwa rwaba ari urukundo rwa nyarwo, kuko inzu yo yari yatwitswe bibagirwa ko bidashoboka guhisha umwotsi.

Mu gihe buri wese yabyibazaga, Bakoranye indirimbo bise 'MTASUBIRI' yuje amagambo y'urukundo rw'indakemwa ndetse mu mashusho yayo iminwa yabo ntiyasiba gusomana bimwe bitinda.

Byongeye kuba ibindir bindi isi icika ururondogoro Tariki ya 4 Nyakanga uyu mwaka ubwo DIAMOND Platnumz byamunaniye kwihangana araturika avuga akari ku mutima ko ari umugabo wa ZUCHU byeruye.

Kuva icyo gihe ibyari byaragizwe ibanga byabaye inkuru izwi na buri wese bisanga badakwiye gukomeza gukundanira mu rwihisho.

Zuhura Othman Soud wamamaye nka ZUCHU we ntiyahakanye iby'urukundo rwabo ndetse ntiyahwemye kugaragaza ko yishimiye ugabo we wanamufashije kuva hasi akamwereka isi.

Asanzwe akorera umuziki we muri WASAFI ya Diamond ari nayo imureberera inyungu umunsi ku munsi, yamamaye cyane mu ndirimbo yise SUKARI yamuvanye ku kumenyekana muri Tanzania gusa imushyira ku ruhando nyAfurika.

Nyuma yo guhishura ko yongeye gusubira mu rukundo, DIAMOND arimo gukorera ibitaramo bikomeye ku mugabane w'i Burayi mu bihugu bitandukanye harimo icy'uyu munsi aza gukorera muri Sweeden i Stockholm aho THE BEN banakoranye n'indirimbo 'WHY' nawe azatsa umuriro vuba aha.