MICO THE BEST NYUMA YO GUCA UMUCO AKAMBARA IJIPO YAHISHUYE ICYARI MURI WE.

MICO THE BEST NYUMA YO GUCA UMUCO AKAMBARA IJIPO YAHISHUYE ICYARI MURI WE.

MICO THE BEST umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda yahishuye kimwe mu byo yari agamije ajya kwambara ijipo.

Ku mugoroba wa tariki ya 18 Ugushyingo 2023, nibwo byatunguye abantu bakibona amafoto y'uyu mugabo wari wiyambariye imyambaro imenyerewe ku gitsinagore.

Benshi bahise bavuga menshi, ku mbuga nkoranyambaga hacika ururondogoro izina MICO THE BEST riba isereri mu mitwe ya rubanda bibaza icyamuteye gukora iryo bara ryafashwe nko guca umuco nyarwanda.

Soma inkuru irambuye hano uko yambaye ijipo; https://www.kalisimbi.com/karabaye-mico-the-best-yambara-ijipo

Abazi kureba kure cyane mu ruganda rw'imyidagaduro batangiye kuvuga ko bishoboka cyane ko haba hari icyo afitiye abafana gishya.

Bidatinze nyuma y'amasaha asaga 30 arenga yahise akubita hanze amashusho y'indirimbo ye aheruka gusohora mu buryo bw'amajwi yari yakozwe ku murishyo w'umusore uzwi nka TELL DHEM ayungururwa na BOB Pro.

Aya ni amashusho y'indirimbo yise 'INANASI' yakozwe anayoborwa na FAYZO PRO umuhanga ku ishusho riryoheye ijisho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abantu bakijya mu kazi, nibwo MICO THE BEST yarekuye iyi ndirimbo yitabiriwe cyane aho mu masaha 2 gusa yari imaze ku rubuga rwa Youtube yarebwe n'abasaga 7,016 basatira indi mibare yo hejuru. 

Biramenyerewe cyane ko abahanzi n'ibindi byamamare muri rusange bifashisha bimwe mu bikorwa batazwiho bashitura imitima y'abantu kugira ngo babiteho ndetse bagarukweho cyane mu itangazamakuru.

Iyo bikozwe gutyo n'umuhanzi, nk'uko byagiye bigaragara haba hari ikindi kintu kimurimo ashaka gutunguza abantu ku buryo ahita afatirana mu imenyekanisha ry'umushinga runaka ashaka ko bamenya nyuma yuko baba bakomeje kumuvugaho.

Indirimbo INANASI ya MICO THE BEST ushobora kuyirebera hano;