AMAFOTO: MISS CROATIA IVANA DOLL MU NTIMBA IDASHIRA.

AMAFOTO: MISS CROATIA IVANA DOLL MU NTIMBA IDASHIRA.

Ivana Matevic wamamaye nka Ivana Knoll Nyampinga wa Croatia akaba umufana ukomeye w'ikipe y'igihugu cyabo muri ruhago akomeje kugaragaza amarira n'agahinda katavugwa.

Umukino waraye uhuje Argentine na Croatia niwo ubaye intandaro y'umubabaro mutindi arimo aka kanya nyuma yo yuko ikipe y'igihugu cye ikubiswe ibitego 3 byose ku busa igataha amaramasa.

Mbere y'uyu mukino yari yaritangarije ubwe ko azambara ubusa buri buri mu gihe ikipe abereye umufana w'imena yaba yegukanye iki gikombe atitaye ku mategeko yashyizweho na QATAR agenga  imyambarire.

Abicishije ku rubuga rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 yavuze uko ashenguwe no kuba ikipe ye itageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cya 2022 kizarangirizwa muri QATAR ku cyumweru tariki 18 Ukuboza.

Yanditse ati " Uko niyumva nyuma y'ejo? Nukuri natengushywe cyane kandi ndababaye..."

Yaje kongeraho andi magambo yishongora kuri Brazil arayinnyega karahava yibutsa benshi ko kuba Croatia yarayikuyemo ari ubuhangange.

Ati"...Ariko nanjye nkibwira: Wafotora uburyo Brazil imeze ubu ngubu, Twabakuyemo none ubu Argentina iri ku mukino wa nyuma. Ibuka: Iteka hari umuntu uba uri mu ububabare cyane kukurusha."