KNC ASEBEREJE BIKOMEYE UMUSIFUZI IMBERE Y'ITANGAZAMAKURU.

KNC ASEBEREJE BIKOMEYE UMUSIFUZI IMBERE Y'ITANGAZAMAKURU.

Kakooza Nkuriza Charles wamamaye mu itangazamakuru akaba umuyobozi mukuru n'umuvugizi wa GASOGI UNITED yonhgeye kwikoma abasifuzi nyuma yuko ikipe ye iguye miswi na RUTSIRO FC.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023 ubwo shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomezaga, Hari mu mukino w'ishiraniro GASOGI United yakiriyemo RUTSIRO FC watangiye amakipe yombi asatirana ku buryo bukomeye buri mwe ishaka kunyabika iyindi hakiri kare amashoti n'amacenga bivuza ubuhuha rwagati mu kibuga.

Uko byatangiye siko byarangiye kuko buri kipe itashye itsinze indi ibitego 2 binganya umuba gusa nyuma y'inkundura n'amakosa yagiye agaragara mu mukino, KNC yihanije bikomeye umusifuzi amusebereza imbere y'itangazamakuru.

Mu magambo akomeye yuje umujinya Ati" Umuntu ariba ku karubanda?!!, Reba Penaliti yahaye Rutsiro, urebe na Penaliti yatwimye, noneho twebwe yagombaga kuyiduha agatanga n'ikarita,noneho utuntu yakoraga mu mukino, gutanga amakarita biraho,offside zidasobanutse, Seriously ibi bintu ni ukwisebya."

Yunze muryo avuga ashinja abasifuzi ubujura n'imikorere idahwitse mu maso yemeza ko basebya ibyo baharaniye ahubwo bakwiye guhabwa urw'amenyo kumugaragaro aho baciye hose.

Ati "Badge yambaye ayisize amatotoro,Birababaje,Biteye isoni ibi ndabivuga nk'umufana..Ninde utabibonaga hano?"

Kunganya kwa GASOGI UNITED kuyisize ikiri ku mwanya wa 2 ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona n'amanota 36.

Undi mukino wabaye ku gicamunsi wahuje ikipe ya KIYOVU SC yanyagiye bigoranye ikipe ya RWAMAGANA CITY ibitego 2-1 bizamura urucaca mu myanya y'imbere yisunika.

APR FC iracyayoboye mu itarakina undi mukino wa 19 ndetse kugeza ubu ru rutonde rw'agateganyo ruhagaze ku buryo bukurikira;

1. APR FC 37 Pts (-1)
2. Gasogi United 36 Pts
3. KIYOVU Sports 35 Pts
4. AS KIGALI 33 Pts (-1)
5. RAYON SPORTS (-1)

Kakooza Nkuriza Charles