AKA KANYA: BIRANGIYE AS KIGALI INYAGIYE APR FC.

Umukino wahuzaga APR FC na AS KIGALI urangiye ikipe y'ingabo ikubiswe inshuro na mukeba w'ibihe byose bigabanya umuvuduko usatira igikombe.

AKA KANYA: BIRANGIYE AS KIGALI INYAGIYE APR FC.

Umukino wahuzaga APR FC na AS KIGALI urangiye ikipe y'ingabo ikubiswe inshuro na mukeba w'ibihe byose bigabanya umuvuduko usatira igikombe.

Mbere gato benshi bafataga uyu mukino nk'utanga igikombe cya shampiyona y'uyu mwaka kuko habura umunsi umwe gusa kigatahana nyiracyo.

AS KIGALI idafite kinini irwanira muri shampiyona yatangiye ikina nta gitutu imbere ya mukeba APR FC yo ihatanira kuba ku isonga.

Amacenga,amashoti byari byose muri uyu mukino wari uryoheye ijisho, ugukaragana no kwibunza imbere ya buri zamu byatumye Kapiteni Haruna Niyonzima waturukanye umupira inyuma yiruka apasanya na bagenzi be acenga umwe ashyiraho uwa kabiri acunga uko umuzamu ahagaze anyabikamo igitego induru ziravuga igice cya mbere kirangira uko.

APR FC ku gitutu cyinshi yatangiye ishyiramo abataka 3 icyarimwe aribo Mugunga Yves,Byiringiro Lague na Nshuti Innocent ngo bahige ibitego byabuze.

Mu guhangana kwinshi n'ishyaka ridasanzwe abakinnyi ba APR FC batatse koko karahava ariko biba iyanga umutoza  ADIL n'abafana barashoberwa.

Ku munota wa 77 w'umukino habonetse kufura nziza ya APR FC iterwaa na OMBOLENGA aboneje mu izamu umukinnyi wa AS KIGALI akoraho gato awohereza muri koroneri nayo iba impfabusa. 

Ku munota wa 84 n'amasegonda 53 uwitwa Fabrice Mugheni yibye umugono myugariro wa APR FC yinjirana batatu bamuriho n'imbaraga nyinshi anyabikamo igitego kibabaza abakunzi ba 'Gitinyiro'.

APR FC 'Gitinyiro'

Bibutse ibitereko basheshe mu kibuga abakinnyi ba APR FC nyuma y'umunota wa 84 w'umukino bagerageje kugera imbere y'izamu rya AS KIGALI ariko biba iyanga kugeza naho umusifuzi yongeyeho iminota 4 ahubwo AS KIGALI igaba ibindi bitero kuri APR FC ku munota wa 92 rutahizamu Tshabalala ahusha igitego cyari cyabazwe.

Ibitego 2 ku busa nibyo bitandukanyije impande zombi abafana ba APR FC bataha bimyiza imoso.