AUBAMEYANG YAHISHUYE UKO YIBWE N'ABITWAJE INTWARO.

AUBAMEYANG YAHISHUYE UKO YIBWE N'ABITWAJE INTWARO.

Umunya-Gabon Pierre Emerick AUBAMEYANG ukinira ikipe ya FC Barcelona muri espagne yahishuye urwo yahuye narwo.

Hashize iminsi inkuru ibaye kimomo ko uyu rutahizamu kabuhariwe ahowe ibyo atunze ubwo abajura bamutera iwe mu rugo bakamwangiza isura basize banamusahuye.

Abicishije kur ubuga rwa Instagram yanditse ubutumwa burebure kandi bukomeye avuga uko yatewe n'bisambo.

Yandikiye abamukurikira ati "Muraho! Mwarakoze cyane ku butumwa mwanyoherereje. Mu ijoro ryo ku cyumweru abagizi ba nabi bateye iwanjye batoteza umuryango wanjye n'abana, bashaka gusa kunyiba.Bangije umusaya wanjye ariko bidatinze ndaza gukira."

Yongeyeho ati "Ndashimira Imana ko ntawundi wagize ikimuhungabanya ku mubiri. Icyiyumviro cy'uko tutagitekanye biragoye kucyumva no kugisobanura, atiko nk'umuryango tuzabicamo twemye kuruta ikindi gihe icyo ari cyo cyose. Mwese mwarakoze kutuba hafi, Bivuze ikintu gikomeye kuri twe."

Uyu mukinnyi yahoze muri Arsenal iza kumurekura yerekeza i Camp Nou ahagirira ibihe byiza bikaba bimwe mu bitumna yifuzwa n'amakipe atandukanye arimo Chelsea FC imwegamyeho kugeza ubu.

Ikigenderewe ni ukumusinyisha mbere yuko uyu wa 1 Nzeri ari umunsi wa nyuma w'isoko ry'igura n'igurishwa ry'abakinnyi cyane abinjira mu gihugu cy'ubwongereza.