François Beya WASHATSE GUHITANA TSHISEKEDI WEREKEJE I PARIS ASHOBORA KUTAGARUKA.

François Beya WASHATSE GUHITANA TSHISEKEDI WEREKEJE I PARIS ASHOBORA KUTAGARUKA.

François Beya Kasongo wahoze ari umujyanama wa Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kurekurwa by'agateganyo yahise afata rutemikirere yerekera mu bufaransa bikekwa ko ashobora kutagaruka.

Aregwa ibyaha birimo gushaka guhirika Perezida Antoine Felix Tshisekedi ku butegetsi amugiriye nabi aho yari amaze amezi asaga 6 muri gereza, arekurwa ku mpamvu yiswe ko agiye kwivuza.

Rwihishwa we n'umuganga we buririye indege ku kibuga cya N'djili n'ubwo bivugwa ko yaba yarahawe uburenganzira n'Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwamuburanishaga, ngo rwaba rwaramuhaye uruhushya tariki 17 Kanama hari ku wa gatatu w'icyumweru dosoza none.

Kubera kutitaba gahunda ya muganga yari yahawe muri Werurwe[Ukwezi kwa Gatatu] uyu mwaka, byaba ari yo mbarutso ishobora kuzatuma atindayo bihabwa amahoirwe menshi yo kuba yanatorokerayo.

François Beya Kasongo

BEYA yahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida mu by'umutekano, ashinjwa icyaha we atemera cyo gushaka kugirira nabi umukuru w'igihugu.

Nk'uko tubikesha ibinyamakuru byo mu murwa i Kinshasa, Agifatwa yahise afungirwa mu kigo gikuru cya gisirikare gishinzwe iperereza aho yabazwaga ibyaha ashinjwa bugeretseho n'ibijyanye n'amakuru yahishe y'ingenzi cyane yerekeranye n'umubano wihariye afitanye na Joseph Kabila wasimbuwe na Tshisekedi, kuva icyo gihe ibintu byahinduye isura umutekano urushaho kwangirika, M23 nayo ikaza umurego.

Biteganyijwe ko ibyo kwivuza n'abisoza azahita agaruka muri Congo Kinshasa ngo akomeze aburanishwe ku byaha aregwa by'ubugambanyi, nubwo benshi babibonamo inzira nziza kuri we yo kugenda nka nyomberi.

François Beya