KIGALI: BIKANZE IKI? MU MINSI 3 GUSA HASOHOTSE INDIRIMBO NSHYA ZIRENGA 20.

KIGALI: BIKANZE IKI? MU MINSI 3 GUSA HASOHOTSE INDIRIMBO NSHYA ZIRENGA 20.

Kugeza ubu haribazwa icyikango abahanzi nyarwanda baba bafite kuko ntibisanzwe ko indirimbo nshya zisukiranya bene aka kageni.

Ibyo gutinda barazibukiriye bazindukira umurimo bahanga ibishya umunsi ku munsi benshi muri bo bahunitse ibihangano bitanga ibyishimo mu bigega bashobora gutanga hafi ya buri kwezi.

Izi mpera z'icyumweru dusoza zo ntizari zisanzwe, mu minsi 3 gusa hashyizwe hanze indirimbo nshya zirenga 20 byongera gushimangira ubushake buzana ubushobozi muri muzika nyarwanda izigaranzura indi miziki y'i mahanga.

Kalisimbi.com yaguteguriye indirimbo 20 zose zasohotse hagati ya tariki 8 Nzeri 2022 na tariki 11 Nzeri 2022 n'umubare w'agateganyo w'inshuro zimaze kurebwa by'umwihariko ku rubuga rwa Youtube.

Ku ikubitiro hariho; 

-Indirimbo ya Bruce Melodie yise 'URABINYEGEZA' ikomeje kuyobora cyane n'abayirebye bangana n'ibihumbi

-IKIBASUMBA ya Masamba Intore imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 3200.

-QUALITY ya Kenny Sol afatanyije na DOUBLE JAY uri mu bayoboye i Burundi, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 130.

-BIKAZE ya B.THREY kugeza ubu imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 14.

-INSHUTI YANJYE ya YVERRY yarebwe n'abarenga ibihumbi 112.

-BODIDI ya BABO [Ibihumbi 34+]

-JAH IS MY WORLD ya VAGAVYBZ afatanyije na Isiah Shaka na Lavosti [185+]

-NTUNKINISHE y'umuririmbyi w'umunyabigwi Man Martin yafatanyijemo n'umuraperi BUSHALI nabo bashumika umujyi aho imaze kurebwa n'ibihumbi birenga 20 kugeza ubu.

-HASHTAG ya Christopher [Ibihumbi 300+]

-KIGALI ya NEL NGABO [Ibihumbi 42+]

-OK ya MARINA afatanyije n'umutunganyamuziki LI JOHN imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 44.

-KUKI ya Mr. OZZY B afatanyije na NICK DIMPOZ ndetse n'umunyabigwi Mr. Blue muri Tanzania, ikaba yararebwe inshuro zirenga ibihumbi 9.

-CYANE ya RUTI Joel nayo ikomeje kubica bigacika, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 24 mu gihe cy'umunsi imaze igiye hanze.

-NGODO y'umuhanzi Lamton afatanyije na SINTEX ndetse na DTabz [382+]

Kongeraho Indirimbo zisaga 6 zikubiye kuri Extended Play[EP] ya ARIEL Wayz yise 'Touch The Sky' ziza zuzuza neza.

Muri izi ndirimbo harimo iyo yise BAD[85k+], MPAKA[8k+],YOU SHOULD KNOW[12k+],FAR FROM YOU[10k+],F.U[7k+] hamwe na TOUCH THE SKY[5k+] yitiriye uyu muzingo muto(EP).