I GOMA IMYIGARAGAMBYO IRAKOMEJE BIYEMEZA GUFATA INTWARO.

I GOMA IMYIGARAGAMBYO IRAKOMEJE BIYEMEZA GUFATA INTWARO.

Byatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 22 Nyakanga 2022 ubwo abagore biraraga mu mihanda bari mu myigaragambyo idasanzwe yo kwamagana MONUSCO.

Mu mihanda y'i GOMA muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byari ibicika abagore bafite ibyapa bigaragaza ko batishimiye namba ingabo z'umuryango w'abibumbye  MONUSCO zaje kubungabunga umutekano muri icyo gihugu nyamara bitagezweho.

Nta n'umwe wari wishimye na busa ndetse benshi bari bafite ibyapa byanditseho amagambo agira ati "Turasaba ko MONUSCO ituvira mu gihugu" abandi basakuza basaba ko bahabwa intwaro, abandi n'ibyapa bagira bati "Nta biganiro  dukeneye na M23"

Ni imyigaragambyo yabaye mu mutuzo ariko indirimbo ziri hejuru zitanga ubutumwa bwuje umubabaro.

Bagaragaje ko n'ubwo ari abagore bashoboye kwirwanirira ndetse bakomeza gusaba binginga ko babaha imbunda n'izindi ntwaro ngo nabo batange umusanzu mu guhashya M23 yabazengereje.

Kugeza n'ubu abigaragambya bakomeje kwiyongera muri GOMA isatiriwe n'izi nyeshyamba ziyobowe na General Sultan Makenga, ndetse ije yiyongera ku yindi yabaye yamaganaga abanye-Congo bavuga ikinyarwanda.

Umuyobozi wa Sena muri Congo Kinshasa, BAHATI aherutse i Goma nawe avuga amagambo yo kwamagana izi ngabo zababereye impfabusa ashishikariza n'urubyiruko kwinjira mu gisirikare vuba na bwangu ngo barwanire igihugu cyabo.

Amasasu aracyavuza ubuhuha n'i intambara idashira mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa bituma umujinya wiyongera bakavuga ko izi ngabo aho kurinda umutekano wabo ahubwo basa n'abayiziye mu bukerarugendo.