DORE UKO IMIHANDA IZAKORESHWA MURI KIGALI KU MUNSI WO GUTANGIZA CHOGM2022.

DORE UKO IMIHANDA IZAKORESHWA MURI KIGALI KU MUNSI WO GUTANGIZA CHOGM2022.

Polisi y'u Rwanda yerekanye uko imihanda izakoreshwa muri Kigali ku munsi w'ejo hazaza ubwo hazatangizwa ku mugaragaro CHOGM 2022.

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena 2022 nibwo inama ihuza abakuru b'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza bihuriye mu muryango wa Commonwealth CHOGM iza gutangizwa.

Ni mu gishushanyo mbonera kimaze gushyirwa hanze na Polisi kigaragaza uko imihanda izakoreshwa mu rwego rwo kwirinda ambutiyaje muri Kigali.

Igishushanyo kigaragaza uko imihanda izakoreshwa.

Biteganyijwe ko Imihanda iri mu ibara ry'umutuku izakoreshwa n'abitabiriye inama ya CHOGM 2022.

Ahashushanyije akazeru karimo umutuku mwinshi niho inama zizabera harimo kuri Serena Hotel na INTARE ARENA hazakomereza inama y'urubyiruko ya Commonwealth Youth Forum yatangijwe uyu munsi.

Imihanda iri mu ibara ry'umuhondo izakoreshwa na buri wese ariko isaba kwitondera.

Nk'uko bigaragara kuri iki gishushanyo, Imihanda iri mu ibara ry'icyatsi yo izakoreshwa na buri wese ikazifashishwa na buri wese mu ngendo rusange.