BWIZA AREBYE IKIJISHO ABAVUGA KO BAFITE AMASHUSHO YE ASAMBANA.

BWIZA AREBYE IKIJISHO ABAVUGA KO BAFITE AMASHUSHO YE ASAMBANA.

Umuhanzikazi BWIZA Emmerance umaze gushinga imizi mu ruhando rwa muzika nyarwanda yikomye abavuga ko bafite amashusho ye akora ishimishamubiri.

Byatangiye Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ubwo umugabo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka  yavugaga ko hari Videwo afite ya Bwiza akora imibonano mpuzabitsina.

Abicishije ku rubuga rwa Instagram Yavuze ko bishoboka cyane kuba yayishyira ku karubanda,  yongeraho ko abamukurikira nibamwereka ko bayikeneye mu bitekerezo bisaga 200 gusa aza guhita ayibereka.

Ako kanya THECATBABALAO nawe usanzwe azwiho gushyira hanze amashusho atangaje y'ibyamamare yahise yungamo ati "Buyiretse !!! Igihe ntikiragera…ndakubwira"

Bidatinze uyu muhanzikazi yahise agaragaza ubutumwa bwibasira Kasuku amwerurira ko nta n'ikuta ashobora kumuha amuhonga.

Ati "Umwanda!!! Bro. Niba ari n'amafaranga byansaba ntayo naguha. So..Kora ibyo wumva bigushimishije."

Nyuma y'iminota itari myinshi, KASUKU yahise agaragaza BWIZA arimo guca mu bikari atitiriza umusore bikekwa ko ari we waba warafashe aya mashusho rwihishwa.

Amutumaho amubwira ati "Ndizera ntashidikanya ko icyo cyo kimaze kumvikana wowe BWIZA ndongera kumva ukopfoye gato gusa video urayisanga kuri Instagram yanjye."

Ibi bibaye nyuma yuko uyu muhanzikazi yari amaze iminsi ashyize hanze indirimbo yise 'Rumours' ifite ubutumwa busa neza n'ibi bihe arimo yikoma abamushyiraho ibyo atakoze.

Bwiza yivugiye ko ibirimo kuba ntacyo abiziho ati "Nta gitekerezo na kimwe nyafiteho, niyo mpamvu byanshyuhije umutwe gusa abaye anahari nyine ubwo ntacyo nabikoraho"

Byacanze buri wese no mu bareberera inyungu uyu muhanzi muri KIKAC Music Label ikuriwe na Jean Claude UHUJIMFURA wabiteye utwatsi atsindagira ko nawe ntacyo abiziho.