MESSI YASONZE CRISTIANO AKURAHO AGAHIGO KE.

MESSI YASONZE CRISTIANO AKURAHO AGAHIGO KE.

Mu ijoro ryacyeye Lionel Messi yaraye aciye agahigo mukeba we Cristiano yari yisangije mu mateka y'irushanwa rya Champions League.

Igitego kimwe yatsinze ikipe ya Maccabi Haifa ku munota wa 37 w'umukino cyatumye ahigika Cristiano Ronaldo wari ufite agahigo ko gutsinda amakipe 39 yose muri iri rushanwa rishamaje.

Ibyishimo bidasanzwe byamusaaze asimbukira hejuru bisonga mukeba we wari wicaye imbere ya Televiziyo i Manchester aho yibera areba uko yitwara.

Si ibyo gusa kuko iki gitego cyari icya 126 muri iri rushanwa gituma asatira no guca akandi gahigo ko gutsinda ibitego byinshi kagifitwe na Cristiano ufite ibitego 140.

N'ubwo kuri ubu amurusha ibitego 14 gusa, benshi mu bafana ba Lionel Messi bizera ko n'ako gahigo azagakuraho bidatinze nakomeza kunyeganyeza inshundura muri uyu mwaka kuko irushanwa rikiri ribisi.

Ronaldo utarabonye itike yo kwerekeza muri iri rushanwa yakoreyemo amateka, impungenge ni zose kuri we kuko uko bukeye n'uko bwije uwo bahoze bahanganye akomeza kumucaho mu bigwi.

Imikino ya Champions League yaraye ibaye bamwe batashye bishimye abandi barira nyuma y'iminota 90 yose nko ku kibuga cya Manchester City yaraye ihacoceye ikipe ya Borussia Dortmund iyitsinda ibitego 2-1.